ABANA B’IMANA NYAKURI
ABANA B’IMANA NYAKURI
Mu busanzwe kugira ngo witwe umwana w’umuntu runaka bisaba kuba mufitanye isano y’amaraso ( kuba yarakubyaye ).Gusa birashoboka ko wagira uwo witirirwa rwose bakanakwita umwana we, rimwe na rimwe agakora n’inshingano z’ababyeyi kuri wowe nko kuguha aho uba (shelter),ibyo kurya,imyambaro kukurihira amashuri n’ibindi.
Ibi bisobanuro bifitanye isano cyane nkuko Bibiliya ivuga abana b’Imana n’abiyitirira kuba abana b’Imana. Bibiliya ivuga ko abana b’Imana ari abemeye Yesu Kristo bakanizera izina rye aba nibo baba babyawe n’Imana. Umuntu rero ashobora kumara igihe kinini mw’idini agakora n’imirimo myinshi ndetse n’Imana Ikajya Imuha nibimutunga mu buzima busanzwe, ibi bigatuma yibwira ko ari umwana w’Imana nyamara atari byo.
Iyi mirongo dusanga muri Bibiliya iradufasha kubyumva neza.
Yohana1:12-13
Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.
Yohana3:5
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.
Bibiliya itugaragariza neza ko umuntu abyarwa n’Imana kubwo kwizera,umunsi yemera kwihana agahindukira akava mu byaha, akabihamisha kubatizwa mu mazi menshi nk’ikimenyetso cyo gupfana na Kristo ku ngeso, akazukana na we akaba imbata ye uhereye ubwo.
IBIGARAGAZA KO UMUNTU YABYAWE N’IMANA
Abana b’Imana barangwa n’ibintu byinshi,ariko reka tuvuge bibiri by’ingenzi:
- Kwizera igitambo cyera cyashyizweho:Uwizera umwana w’intama watambwe ari we Yesu Kristo,aba ahawe ubushobozi n’agaciro atazakwa ko kuba umwana w’Imana keretse gusa we abyihitiyemo akareka ibyo yizeraga ndetse akareka no kumvira umwuka.
- Gukiranuka:Ukwizera kwavuzwe haruguru niko kuduhesha gukiranuka kandi kukagukomeza.
Abaroma1:17
kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!
- Hari ibindi byinshi tutarondoye bigomba kuranga abana b’Imana cg b’umucyo nkuko bibiliya ibita. Intumwa Paul yabyandikiye Abagalatiya 5:22-23 agira ati:
Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranukano kugwa neza no kwirinda.
IBITAGARAGAZA KO UMUNTU ARI UMWANA W’IMANA
- Kuba umuntu akora imirimo y’Imana:Gukora imirimo yitirirwa Imana yaba iyo mu rusengero no hanze yarwo,ntibivuze ko umuntu ari umwana w’Imana icyakora bimuhindura umukozi kd mwijuru nta ngororano z’abakozi zizahaba(aha ndavuga ku murage).
- Kuba umuntu agikora ibyaha:Ijambo ry’Imana ritubwira ko abana b’Imana barangwa no kunesha ubyaha icyakora kubera ko urugendo rwo kwezwa ruba rugikomeje,iyo umwanzi amusitaje agacumura arihana akezwa.
- Kuba umuntu afite impano z’umwuka wera:Nubwo impano z’umwuka wera ari nziza cyane kd kikaba n’icyimenyetso cy’uko umuntu yabyawe n’Imana,ariko hari igihe umuntu wari ufite impano z’umwuka wera agwa akaba atakiyoborwa n’Imana kuko rero impano y’Imana idasubiranwa rwose agasigara akoreshwa ariko adakorana n’Imana. Yesu we yavuze ko tuzabamenyera ku mbuto bera
N.B:Uyu muntu iyo umutima we utarahinduka akahebwe,haba hakiri ikizere cy’uko yakwihana akababarirwa.
UMUMARO WO KUBA UMWANA W’IMANA
Kuba umwana w’Imana bifite imimaro myinshi cyane ,harimo nko kuba Imana ariyo itwikorerera imitwaro ikagenga ubuzima bwacu turi mu isi, ariko umumaro ukomeye ni uko tuzumva impanda ubwo umwami wacu Yesu azagaruka kujyana itorero kandi tukazabanaho iteka n’Imana.
1Yohana3:2
Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari
Muri make rero, twarebeye hamwe icyo kuba umwana w’Imana ari cyo n’icyo atari cyo dusabe Imana kugira ngo duhinduke abana b’Imana nyakuri nkuko Paul yavuze ati:Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana,akongera ati: Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana.
DUSENGE
Mana data wa twese udukunda,turagushimiye ko kubw’ubuntu bwinshi busaga watanze umwana wawe Yesu Kristo ngo atubere incungu bityo ku bwe twarababariwe duhindurwa abana b’Imana.Turagusaba ngo umwuka wawe wera agumane natwe adufashe guhindika ku ngeso ngo duhinduke abana bawe nyakuri bizaduheshe kumva Impanda ubwo umwami wacu azagaruka kujyana itorero azasange turi maso tumwiteguye
AMEN AMEN
Hello colleagues Hi. A 24 excellent site 1 that I found on the Internet. Check out this website. There's a great article there. https://polymerchina.org/casino-games/everything-you-need-to-know-about-aquaponic-gardening/| There is sure to be a lot of useful and interesting information for you here. You'll find everything you need and more. Feel free to follow the link below.