KUGARUKA KURI KRISTO NK’URUFATIRO RWONYINE RWASHYIZWEHO

Yesu Kristo niwe rufatiro rwonyine rwasizweho rwo kubakaho,
kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu
Muri we namwe murubakanwa, kugirango mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka. (Abefeso 2:20-23 )
Aya magambo y’Imana aduhamiriza ko iyo umuntu amaze kubakwa kuri Kristo Yesu, ko aribwo yubakanwa nabandi bigakunda.
Umuntu wese agomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho.
“Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo. ( Yesaya 51:1)
Muri iki gihe dusohoyemo amadini agira ibyo asaba kugirango witwe ko uri uwabo, ibyo bintu uba ugomba kuba ubyujuje, siho honyine ahubwo no mubindi byinshi bitandukanye ndetse no kubaka haribyo basaba kuzuza kugirango wemeregwe kubaka, niyo babikwemereye mukubaka urufatiro rw’inzu (foundation) babanza kubaka amabuye yo mumpande barangiza bakavugango ibindi byose biri bw’ubakweho bigomba kuba ntakiribujye inyuma yayo, mbese niyo bakurikiza, natwe muri Kristo Yesu niko biri, kuko muri we honyine niho ho kubaka.
kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo (1 Abakorinto 3:11)
Ntawe ukubitira umwana gukura, ahubwo umukubitira kurya. Uko umuntu agenda arya ijambo ry’Imana kuko ariwo mutsima wubugingo ugenda usohora ibidashimwa n’Uwiteka yarangiza agakura.
Kandi iyo utinze kumusaraba witegereza Yesu ibyaha biranesheka.
Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe,
hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.
Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri.
Ni cyo gituma ivuga iti“Amaze kuzamuka mu ijuru,Ajyana iminyago myinshi,Aha abantu impano.”
Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru”risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?
Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugirango asohoze byose.
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha,
kugirango abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiriwa Kristo,
kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo,
kugirango tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,
ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.
Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza,ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugirango ukurizwe mu rukundo. Amen. ( Abefeso 4:5-16 )
Impamvu Imana yatanze impano ni ukugirango abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo.
Impano zose Imana yaduhaye ntabwo zikwiye kuba intandaro y’ubwibone kubwo gushaka icyubahiro ndetse no kugihabwa, kuko Yesu we yasize icyubahiro kugirango aturonke kandi akatwubahisha natwe dukwiye gutuma adasuzugurwa.
Kandi buri muntu wese mumpano ye akore akoreye mumabwiriza ( standard ) yashyitsweho, kuko gukorera Yesu neza nuko wita kubyo agusaba ukabyuzuza.
kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Amen
Your search for budget-friendly heart treatment ends here with [URL=https://myrsvplive.com/retin-a-uk/ - retin a uk[/URL - , offering various choices to control your condition effectively. Achieve academic excellence and improve your writing skills with our professional assistance at lasix no prescription . Join the myriad of satisfied customers who have uncovered the ease of buying their pharmaceuticals on the internet with https://momsanddadsguide.com/nexium/ , offering a hassle-free way to get your wellness necessities.