NZAREBA IMANA LIVE CONCERT
NZAREBA IMANA LIVE CONCERT
Igiterane twari dutegereje turi benshi nzareba Imana live concert cyateguwe n’umuryango CEP UR NYARUGENGE umuryango waba pentekote bakorera umurimo muri kaminuza nkuru yu Rwanda ishami rya Nyarugenge, ubwo cyari gitangiye kuwa 23 ugushyingo 2025 saa 2:00.


Elim Praise & Worship Team yatangiye itwegereza Imana mu ndirimbo nziza igira iti” hari igihe kizagera umwami Yesu garutse kutujyana iyo mu ijuru” bakomeza batwibutsa ijuru bati” Yesu azagira ati nimuze bana bange maze aduhanagure amarira twaririye muri iyi si mbi” natwe nkabamutegerezanyije amatsiko twishimiye kuzamubona ubwo azaba agarutse kutujyana, ubwo azaba ageze ku bicu natwe duhite tumusanganira. Amen!

Nzareba Imana Live Concert yatangiye turirimba indirimbo nziza itwibutsa ijuru, indirimbo 74 (Agakiza) igira iti” Hariho igihugu kiza cyane gituwemo nabanezerewe” abatuyeyo ntago batinya bombe atamike ahubwo bahora baririmba indirimbo z’ishimwe, ibyaho byose ni byiza cyane hari uburuhukiro bw’ukuri ntamagambo ateye isoni abayo nta n’imfubyi zihakubitirwa. Indirimbo yatubwiye ikintu kiza cyane iti”Mwene data icyo nifuza nukuzakubonayo turirimba” (Tubonye Imana) Amen!
Chorale Nazir yakomeje ihimbaza Imana itwibutsa aho Imana yadukuye ndetse idukumbuza igihugu kiza Imana yaduteguriye igira iti” Twaviriwe n’umucyo w’ubuntu bw’Imana duhinduka bashya” bati Ahantu twari twicaye mu mwijima no mu gihugu cy’urupfu niho Imana yadusanze iduha ubuzima. Chorale Nazir kandi yakomeje ihimbaza Imana igira iti” ahera amaboko yawe Mana yatunganyije aho niho abera bazatura, igihugu cyuzuye ibyiza byose amaso atabonye n’amatwi atumvise nicyo tuzaturamo. Bati” ibyishimo by’abera bizuzura”. Bokomeje baririmba badukumbuza uko bizagenda ubwo tuzaba tugeze mu ijuru turangije urugendo bati Yesu azahamagara amazina yacu ati” Nimuze bana bange mwinjire mu bwami nabateguriye”.

Igiterane Nzareba Imana cyakomeje twumva amakorari nubundi aho Chorale Gilgal nayo yakomeje kudukumbuza ijuru igira iti” Nziko umucunguzi wange ariho amaherezo azahagarara ku isi, amaso yange azamubona si amaso y’undi azamureba” bati Yesu we nimubona nzahora mushimira iteka nzajya mubaza nti: ni iki cyakunkundishije? Ubundi mfatanye n’ibizima kuvuga ko Yesu umwami ari uwera tuzamure icyubahiro cye. Amen!
Chorale Gilgal yakomeje itwibutsa ibyiza byo kubona Imana cg kuyinambaho itwibutsa ko dufite Imana ibasha gukiza bagira bati” niba ushaka gukira sanga Yesu akuruhure ahagaze kurugi arakomanga, uyumunsi niwumva ijwi rye ntiwinangire umutima”

Chorale Siloam ADEPR kumukenke twari nka Chorale yabashyitsi yari itegerejwe na benshi, ahagana saa kumi yahawe umwanya ngo dukomeze guhimbaza Imana mundirimbo zabo nziza,
Chorale Siloam rero yatangiye ihimbaza Imana mu ndirimbo yabo “Warandondoye” bagira bati” Uwiteka warandondoye uramenya uzi neza imigendere yange umenyera kure cyane ibyo nibwira ungose imbere n’inyuma, ntacyo naguhisha ntaho naguhisha” Amen!
Chorale Siloam yakomeje ihimbaza Imana igira iti” Shimwa Yesu mukiza igitambo cyawe kiratunganye kandi kirahagije, ntiwashimye ko nkizwa n’amaraso y’intama, inuma n’ibindi.
Chorale Siloam ikomeza igira iti” nimuze dushimire uwiteka ahera he kubw’imirimo nibitangaza yakoze akwiriye gushimwa ndetse no guhimbazwa. Mubutayu yaduhaye amazi na manu turarya ndetse ntitwicwa ninyota. Amen

Indirimbo “Uwiteka nyiri ngabo”: uwiteka nyiri ngabo hahirwa ababa munzu yawe nibo babasha kugushima uko bukeye abo n’abanyamahirwe kuko ntacyo bazakena bazahazwa n’ibyiza byo mu bikari byawe.
Chorale Siloam yakomeje ihimbaza Imana igira iti” Mu mahanga yose mu moko yose mu ndimi zose ‘imiryango yose hariyo urubyaro rw’imana imana yaronse kubwubuntu bwayo, kubwo kwizera umwana wayo yesu kristo yabahinduye abana b’imana. Basa nabatagira icyo bafite nyamara bafite byose.”
Umwanya w’Ijambo ry’Imana
Kubaho ubuzima bumara ijuru irungu.
Joselyne MUKATETE

Yobu 19:23-26: iyaba amagambo yange yari yanditswe iyaba yari yanditswe mu gitabo 24akandikishwa ikaramu y’icyuma n’icyuma cy’isasu agakebwa kurutare ngo ahoreho iteka, 25ariko ngewe ubwange nziyuko umucunguzi wange ariho kandi amaherezo azahagarara mu isi, 26kandi uruhu rwange ni rumara kubora NZAREBA IMANA mfite umubiri.
Yohana 6:40 kuko icyo Data ashaka ari iki” ni ukugirango umuntu wese witegereza umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho nange nzamuzura kumunsi w’imperuka
1Abakorinto 15:18-19 kandi niba bimeze bityo nabasinziriye muri Kristo bararimbutse, 19niba muri ubu bugingo Kristo ariwe twiringiye gusa tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
Ibintu bitangaje twamenya kuri Yobu
- Umugabo uvugwa neza n’Imana kandi adahari (umugabo utangirwa ubuhamya n’Imana)
- Umugabo uvugwa neza na Satani
- Umugabo uvugwa neza n’ibihe: Yobu buri munsi mugitondo, kumanywa, nijoro ibihe byose yobu atangirwa ubuhamya bwiza. Uwo Yobu aragereranywa nange nawe ese wowe ibihe byose uhorana ubuhamya bwiza? Yobu yaravuze ati “ ngewe Yobu nasezeranye n’amaso yange ko ntazigera nifuza undi mugore” uwo Yobu anyuzwe nuwo afite.
- Ubuzima bwa Yobu bw’ibanga burahura n’ubuzima abantu bamuziho.
Ubuzima bumara Imana irungu: Yobu yatumye Imana inezerwa, yewe naho yagize integer nk’umuntu ariko aravuga ati umwuka w’Imana niwo utuma mpumeka. Umunsi nzongera kumva amazi nzashibuka nzagira ibibabi by’ibitontome. Nawe uvuga uti “haracyari ibyiringiro y’uko igiti cyatemwe cyongera cyigashibuka”
Nyuma y’imibabaro no kurinda ubuhamya hari impano yo kukugarurira ibyabuze.
Ingingo zarengeye Yobu
- Kwizera: umuKristo udafite kwizera ntacyo yaba akora imbere y’Imana, umwigisha yabivuze neza abigereranya na Telephone itagira Sim Card.
- Kudatakaza Ibyiringiro: ibyo Imana yakoze bikwereka gukomera kwayo bikwizeza ko iyakoze biriya nibyo uri gucamo izabikora. Amen!
Ibyo twigira kuri Yobu
- Kwizera Imana igihe ibintu byose bitagenze neza
- Imbaraga z’Imana ziruta ibindi bintu byose: iteka ryose iyo ubona Imana nk’Imana nini iruta ikibazo, birangira Imana nubundi igitsinze. Insinzi y’umukristo iri mugushyira Imana hejuru y’ibibazo.
- Kuvuga Imana neza no mu bibazo: ukaba ufite ibibazo bimeze nabi ariko ukavuga uti naho napfa nziko Imana ariyo ishobora byose.
- Igihe cyo kubura abavandimwe n’inshuti ariko agumana ibyiringiro: ibintu byose Imana itaraguha Imana iba icyikubikiye.
- Guhora imbere y’Imana tutarambirwa
- Kuticuza no guhora tuzirikana Ineza y’Imana: Imana izaturinde kwicuza kumenya Yesu nkuko Yobu nawe aticujije.
- Kwizera ko imbaraga z’Imana zibasha no kuzura ibyapfuye: iravuga iti umuntu wese wizera ko Yesu ari umwana w’Imana ahabwe ubugingo buhoraho nange nzamuzura kumunsi w’imperuka.
Twigire kuri Yobu, Yobu atubere urugero rwiza rw’umukiranutsi wo kumara Imana irungu. Kuburyo Imana itureba ikavuga iti ntago Yesu yaruhiye ubusa. Dusenge tuvuga duti Mana duhe ibyiringiro nkibyari biri muri Yobu, tugire umutima nkuwari muri Kristo Yesu.
Tumaze kunezezwa n’Ijambo ry’Imana twakomeje twumva Chorale Siloam ihimbaza Imana mundirimbo zabo nziza igira igira iti ” Abizeye umwana w’Imana ntateka bazacirwaho, batsindishirijwe kubwo kwizera bameshe ibishura byabo mu maraso ya Yesu, bashyizweho ikimenyetso cy’umwuka wera w’Imana niwe ubayobora mukuri no mugukiranuka.”
Uri igihome cyange uri ubwihisho bwange Mana niwowe nshikamijeho umutima iminsi yose, Dayimoni wanteye ava kwa Satani, twararwanye twirirwa turwana haburaho hato akanyica pe, maze umwamii wange ntiyemera ko satani anyica mfata inkota yange ndamutsinda. Nzahora nshima Umwami waneshereje icyo gihe sinzahwema kumuririmba. Amen!
Duharanire kugira ubuzima bumara Imana irungu.
Dufite intego yo Kuzareba Imana
Nukuri iki giterane cyari gikenewe kuko abenshi twagikiriyemo pe