UMUGISHA UKOMEYE TWAGIZE WO GUTERANA KWERA KWA BANA B’IMANA KUWA 06 MATA 2025
ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM: Kuko icyo Data ashaka ari iki nukugira ngo umuntu witegereza umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nange nzamuzura ku munsi wimperuka uwizera umwana w’Imana azabaho iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho. N’umugisha ukomeye kumenya Yesu. Muze mwenyine twihererane munsange ahantu Hatar’abantu dore imiruho irabarembeje n’urusaku rurabaruhije (Indrimbo50 mu Gushimisha) ni yo Umuyobozi wa gahunda yashimye gutangiza Iteraniro.

GILGAL CHOIR: Yesu we ndagukunda kuko ari wowe wabanje kunkunda Yesu ndagukunda ku ko wanyitangiye, ibyari bimboshye yesu yabinkuyemo ampa amahoro ntabonera muri iyi Isi yemera kubambwa amenera amaraso niyo mpamvu nirata umusaraba.

NAZIR CHOIR: Imyaka myinshi ngendera mu byaha ntaramenya uwapfiriye kandi Yesu yarapfiriye I Gologota, narababariwe kubw’ Ubuntu nemerwa kubw’ urukunda rwe yanduhuye yamitwaro yose I Goligota. Ntiwishima ibitambo, mwami ngo tubiguhe ntiwishimira amaturo, yesu tuyaguhe ahubwo wishimira umutima umenetse uwo ntuzawusuzugura uwo n’umwami Yesu,Undememo umutima utunganye unkomereshe umutima wemera ntuntekure yo mu maso yawe unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe.

GOSPEL ARTIST IKINABUTUMWA
Batangiye basoma muri YESAYA 52:7 Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!” 8 Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo.
Imwe mu mihango yategetswe n’abayuda harimo uwitwa PASIKA, impamvu Imana yategetse abisilaheli kwizihiza pasika Imana yabategetse kwica umwana w’intama bakamurya bakamurisha n’imboga zisharira ndetse n’imitsima idasembuye barangiza bagafata amaraso y’uwo mwana w’inama bakayashyira kunkomanirizo z’imiryango yabo kugirango marayika kirimbuzi atandukanye abisilaheli nabanyegiputa(KUVA12:1Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati 2 “Uku kwezi kuzababere imfura y'amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka.)
PASIKA ni ukwibuka amaraso ya yesu kristo, iyo twizihiza pasika tuba twibuka amaraso ya yesu yameneye kumusaraba I Goligota kuri twe abakristo,Imisemburo isobanura ibyaha niyo mpamvu Imana yababwiye ko bagomba kurya imitsima idasembuye kurya uwo mwana w’Intama, Yesu yavuzeko ari we mwana w’intama w’ imana niyo mpamvu tugomba kumwizera ,imboga zisharira bisobanura ibigeragezo (YAKOBO 1:2 Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe) Niyo mpamvu tugomba gusaba icyo kimenyetso cy’amaraso ya yesu kugirango dutandukane n’abanyamahanga

ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM: Akira ishimwe ryange yewe mana kuko wumvise gusenga kwange mana we, akira iyindirimbo imvuye kumutima, akira amashimwe avuye kumutima kuko igihe nagukomangiye warankinguriye usubiza gusenga kwange mana we, nukuri akira ishimwe ryange kuko wakoze ibikomeye, nukuri mana uri imana haleluya tuzatambagirana mwijuru na yesu ndetse na bera bose.
IJAMBO RY’IMANA
HAMWE NA INGABIRE FELBERT

IBYAKOZWE N’INTUMWA 3:1-10
1 Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.
2 Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.
3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.
4 Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”
5 Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.
6 Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”
7 Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,
8 arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.
9 Abantu bose babona agenda ashima Imana,
10 baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.
Yesu niwe nshuti yacu ni we utwikorerera imibabaro n’ibyaha akatwuzuza na se dore amahoro tuyabuzwa n’ubusa kuko tudasaba neza ibyo dukena byose,nimba ufite ishavu ryinshi ukabababara rwose ubuhungiro ni yesu, iyo inshuti zidutaye zikaduhemukira yesu atubera Ingabo idukingira.
Yesu ajya kugenda yabwiye abigishwa be ko ikintu abahaye kizabafasha murugendo,niyo mpamvu abigisha be bakoraga ibitangaza .Hari ho umuntu wavutse aremaye abo mu muryango we baramufashaga bakamuheka bakamugeza ku’ irembo ryitwa Ryiza akajya gusabiriza ku’isaha ya saa cyenda niho abantu babonekaga ari benshi.
Irembo ryitwa Ryiza ni irembo ryari ryubakishijwe na amabuye meza hari irembo rya abagabo nirya abagore, uwo muntu umuryango we wamushyiraga ku irembo ry’abagabo, umunsi umwe haza abagabo bameze nka abandi arabasaba nkuko yasabaga abandi ariko abo bagabo bamuha igitandukanye nicya abandi bamuhaga.
Irembo ryashyiriwemo kugirango abantu bagere mu rusengero ariko uyu mugabo umuryango we wamushyize mu irembo ry’urusengero nibyo byari bibabaje,mu byukuri uyu muntu icyo yari akeneye cyari murusengero ntabwo cyari kurembo.
Iyo uyu mugabo yatahaga yatahanaga amashimwe kuberako iyo yasabaga baramuhaga, umuryango we ukishimira ko aguma ku irembo,impamvu yajyaga ku irembo nuko yari afite ubumuga butuma atagenda ,abantu babaga ku irembo bari bafite ubumuga butandukanye. Natwe rero nibwo twari dufite ariko kuko kristo ari umutunzi w’imbabazi yaduhinduranye bazima na kristo duhuye na petero na yohana baradukiza. Ubumuga abizera bafite buratandukanye harimo aba buvukanye butuma batizera; ubwa 2 nubwo abantu bagize bahuye nabandi babakomerekeje, dufite urugendo rwo kwezwa kugirango dukire ubwo bumuga uyu munsi imana yatuzanye kugira ngo tumenye nimba tukiri ku irembo kugirango duhure na petero na yohana kugirango batugeze aho tugomba kugera.
Iyo ubuzima bw’umukiristo burimo abantu baragutwara bakakugeza ku irembo gusa
IBINTU 4 BIGARAGAZA UMUNTU URI KU IREMBO
1.Umuntu uri ku irembo arahabwa ariko ntabwo atanga; Mu itorero harimo abantu bicara murusengero nta kintu batanga.
2. umuntu uri ku irembo abaho ubuzima bwa none gusa: uwo muntu aba ateganya ibya none gusa nta ntumbero aba afite.
3.umuntu uri ku irembo agira amakuru menshi yibibera, murusengero ariko ntabwo ashobora kubibamo aba afite amakuru yo kwizera ariko ntabwo yizera.
4.umuntu uri ku irembo amaso ye ayahanga kubifatika gusa.
Imana irababara iyo umuntu ari ku irembo kubera ko aba afite amakuru adashobora kubyaza umusaruro kubera ko ari ku irembo,niyo mpamvu imana yohereje petero na yohana muma saa cyenda ku girango bamuvane ku irembo ,ahari I saa cyenda yawe yageze ,birashoboka ko waba uri umukristo uri umuririmbyi ariko uri ku irembo.
Uyu mugabo icyo bamusabye nukubatumbira ndetse no kubahanga amaso baramubwirango mu izina rya yesu kristo haguruka,arahaguruka bajyana murusengero agenda ashima Imana, abantu bari bamuzi nabo bamufasha gushima Imana, Hari igihe satani agutuza ku irembo bene so bakamureka kuko babimenye bakaguha igihe hari igihe uba ufite amakuru yiby’Imana ariko utabikurikiza ,niyo mpamvu umukristo agomba kuva ku irembo akinjira murusengero kugira ngo abashe kumenya ibya Yesu kristo ndetse no kubibamo.
ICYIFUZO: Imana iduhuze na petero na yohana badukure ku irembo batwinjize murusengero.
NAZIR CHOIR: Twiringiye Imana ikomeza isezerano ibihe byose naho igihe cyakwegera ko bitagishobotse irabishobora. Imana yasezeranyije aburahamu na sara kubaha umwana imyaka irashira indi irataha bategeraza isezerano no mubusaza bwabo bategereza isezerano.
GILGAL CHOIR: Urupfu rwa yesu sinkizindi zisazwe urwo yapfanye nabambuze I Goligota ntibinganya agaciro yishyizeho ibyaha byacu arabababazwa turababarirwa aduhesha kwinjira ahera, Ntawundi twashima ntawundi twirata keretse uwabambwe tukabamburwa mesiya umwana w’Imana, ubu dufite ibyiringiro bizima bidakoza isoni ntitubiterwa nibyo dufite mu mubuzima oyaaa ,ntitubiterwa n”amazina dufite oyaaaa ahubgo tubiterwa nibyo Yesu ya koze I Goligota byaduhinduye abaragwa bu bugingo nta teka tuzacirwaho.
Если у вас есть планы организуете поездку в Париж и намереваетесь изучить город через блошиные рынки, настоятельно рекомендую посмотрите самые прославленные барахолки в Париже, в том числе блошиный рынок Монмартр или самый большой блошиный рынок в Париже — Saint-Ouen. Это великолепное место для ценителей винтажа и особенных предметов. Также думаю стоит исследовать карту округов Парижа по интересам и безопасности, чтобы провести время с полным удовольствием. Для фанатов выставок настаиваю присмотреться на доступные без оплаты музеи в Париже, которые принимают посетителей в открывающее месяц воскресенье, а также сходить в музей Массена в Ницце и музей Орсе в метрополии. В том случае если задумываете поездку в Версаль, необходимо предварительно выяснить, как проехать из Парижа в Версаль: есть комфортные варианты на электричке и метро, подробнее можно посмотреть здесь курорт в альпах . Это предоставит шанс грамотно структурировать ваш путь и посмотреть все основные объекты.