INKURU NZIZA
(2 ABAMI 7:9) “Hanyuma baravugana bati; ‘ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.”
Inkuru nziza twayisobanura nk’ubutumwa cyangwa amakuru Atanga ibyishimo, ibyiringiro, amahoro n’umunezero. Ni inkuru ishobora guhumuriza umuntu, umutima we ukanezererwa.
1. INKURU NZIZA NTIKWIRIYE GUHISHIRWA.
Iyo dusomye muri iki gitabo cya Kabiri cy’abami (2 ABAMI 6) tuhasanga inkuru z’uko mu gihugu cya Israel mu bwuko bw’Imana, higeze guterwa n’ingabo z’igihugu cya Siriya, umurwa barawugota. Inzara iratera kugeza ubwo ababyeyi batangiye kurya abana babo. Byari bikomeye ariko Uwiteka agambirira kubatabara akoresheje abagabo bane b’ababembe, niko bibiliya ivuga. Uwiteka niko gukoresha imirindi yabo akanga ingabo z’Abasiriya, zirahunga.
Aba bagabo bamaze kugera mu rugerero rw’abasiriya, babonye ko nta musirikare numwe ukibagose, ndetse baranarya barahaga, ariko baza kubitekerezaho babonako iyo nkuru nziza atari iyo kugumana kandi abandi banyagihugu bari kwicwa n’inzara, babonako byazabaviramo urubanza.
2. INKURU NZIZA KU BAKRISTO
Inkuru nziza ku Bakristo (Evangelion mu rurimi rw’Ikigiriki), ni ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo; ko yazanwe no kudukiza ibyaha, kuduha agakiza ndetse no kutwunga n’Imana Data, kandi ko yapfuye akanazuka ku bwacu.
(IBYAKOZWE N’INTUMWA 10:36-39)
36Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose, 37 iryo jambo murarizi ryamamaye I Yudaya hose, rihereye I Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga, 38 ni irya Yesu w’I Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe nawe. 39 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’I Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti….
3. IYI NKURU NZIZA YA YESU KRISTO NTIDUKWIYE KUYIHERERANA
Yesu Kristo Umwami wacu, ubwo yasezeraga ku bigishwa be, (MATAYO 28:19) yabategetse kugenda bagahindura abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa….. mbese ko badakwiriye kwicarana inkuru nziza y’agakiza bamenye, ahubwo ko bakwiriye kuyigisha abantu bose.
Nuko natwe ubutumwa bwiza butugeraho butyo, twari abanyabyaha turakizwa; ariko iyo turebye iwacu, mu baturanyi se cyangwa no mu nshuti zacu, harimo abantu benshi batarakira iyi nkuru nziza y’agakiza, ubona ko bakiri mu byaha, cyangwa se bayimenye ariko batarayizera, bityo ntibaruhuka.
Ni umurimo wacu benedata, kubamenyesha inkuru nziza y’agakiza twamenye, nabo bakagira ibyiringiro bizima. (1 TIMOTEYO 2:3-4) 3’Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.
Uyu niwo murimo w’ibanze Imana idutegerejeho nk’abana bayo: ni uko tumenyesha abantu bose ukuri, hato tutazagibwaho n’urubanza. KIMWE MU BINTU BIZABANZIRIZA KUGARUKA KWA YESU, NI UKO UBUTUMWA BWIZA BUGOMBA KUBANZA KWAMAMAZWA MU MAHANGA YOSE.
(MARIKO 13:10) “Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.”
UKO WAKWAMAMAZA INKURU NZIZA:
Kwamamaza inkuru nziza, ntabwo bisaba gusa buri gihe ko uba ufite indangururamajwi ku gatuti, Umukristo ashobora kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bwinshi abantu bagahinduka:
Ushobora kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo, mu mirimo ukora, kubera abandi urugero rwiza mu mico no mu myitwarire yawe, uri mu muhanda ugenda,mu bikorwa by’urukundo ukora,….
Ni inshingano zacu rero aba Kristo, kumenyesha abantu bose batarakizwa iby’iyi nkuru nziza ya Yesu Kristo, kuko si iyo kwihereranwa, tumere nka ba babembe ntitwihererane inkuru nziza.
ISENGESHO
Data wa twese uri mu Ijuru, turagushimiye ko ari wowe utubeshaho, tugushimiye urukundo wadukunze twebwe abari kurimbuka, ukaduhindura abana bawe kubw’amaraso ya Yesu Kristo Umwami wacu. Tugushimiye ko twagiriwe ubuntu bwo kumumenya, tukamwizera bityo tugakizwa. Mwami Mana yacu turagusaba imbaraga z’Umwuka Wera, ngo zidushoboze kuba abagabo bo guhamya no kumenyesha abandi inkuru nziza y’agakiza ndetse no kubigisha kuva mu byaha kugira ngo nabo bakizwe, be kurimbuka. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, AMEN.
Популярный сайт «HackerLive» предлагает воспользоваться услугами продвинутых и опытных специалистов, которые в любое время взломают почту, узнают пароли от социальных сетей, а также обеспечат защиту ваших данных. При этом вы сможете надеяться на полную конфиденциальность, а потому о том, что вы решили воспользоваться помощью хакера, точно никто не узнает. На сайте https://hackerlive.biz (Следить за телефоном ) вы найдете контактные данные программистов, хакеров, которые с легкостью возьмутся даже за самую сложную работу, выполнят ее блестяще и за разумную цену. Перед вами только высококлассные специалисты, которые уже выполнили ни один заказ. Обязательно изучите раздел, в котором находятся новости форума. Информация поможет получить ответы на множество вопросов. Новости выкладываются регулярно, чтобы вы расширили кругозор и смогли больше узнать о взломе. К важным преимуществам этого форума относят: - большой выбор услуг; - возможность получить ответ на свой вопрос; - регулярно публикуется новый контент; - постоянно появляются специалисты, готовые решить вашу проблему. Если интересует определенная тема, то вы сможете ее найти, если воспользуетесь специальным поиском. Здесь представлен информативный и качественный контент, который касается того, как правильно взломать камеры видеонаблюдения, и есть ли возможность заблокировать систему после извлечения флешки. Весь контент является уникальным, разнообразным, интересным, а потому его точно следует почитать всем, кто интересуется данной темой. Вы всегда сможете задать вопрос в чат и получить на него ответ. Здесь находятся только самые надежные, проверенные хакеры, которые готовы предложить огромный набор квалифицированных услуг. Воспользоваться ими сможете и вы. Для этого свяжитесь с тем специалистом, которого вы считаете подходящим для выполнения задания.