IBIHE BYIZA TWAGIRANYE NA BAFINALIST BO MURI CEP-UR NYARUGENGE UBWO BASOZAGA FINALIST WEEK
09/03/2025
Hari kucyumweru tariki 09 Werurwe 2025, CEP-UR NYARUGENGE yerekeza kuri ADEPR Biryogo ahari hagiye kubera iteraniro.
Nuko Elim worship team

itangira iramya Imana bati “SEMANA NA ROHO YANGU, SEMANA NA ROHO YANGU(vugana n’ umuitma wange Mana, vugana n’ umutima wange mana )”.
Nuko umuyobozi wa gahunda Paciifique NIYITEGEKA atangiza iteraniro kumugaragaro ni indirimbo yo mugitabo yi 178 mu gushimisha, igira iti “BARA IYO MIGISHA NONAHA IY’ IMANA YAKUGABIYE , UYIBARE NTUSIGE N’ UMWE EREGA NI MYINSHI YO GUTANGAZA”.
Nuko twakira korari NAZIR CHOIR

mu indirimbo 2, TURA ABO YEREMYE “turiruka ntitunanirwa turaterana ibipfusi ariko niduhusha turashaka ngusingira icyo kristo yadufatiye”. Bakomeza niya 2 YESU NIWE BUYE RIZIMA “bamwe bati uyu nimuntu ki wigereranya akiyita umwana w’ Imana iwabo turahazi kwa Mariya na Joseph abandi bati akora ibitangaza, yemwe abarushye na abaremerewe muze kwa yesu arabaruhura yomora inguma zo mu mutima,akarenganura abarengana”.
Dukomeza president w’ umuryango IGIRANEZA MBARAGA YVES yakira iteraniro mu ma promotions iyo mu 1 kugeza 4, aba poste cepien, na abashyitsi. Nuko dukomeza na GILGAL CHOIR

bati YESU NIWE SOKO “Yesu niwe soko y’ amazi y’ ubugingo amara inyota”.
Dukomeza na Elim worship Team mu mwanya wo gushima Imana bati Tuzahora tugushima Mana. Bakomeza bagira bati ndashaka kukwamamaza kugera kumera z’ isi Mwami Mana Mwami Mana. Dukomeza na GOSPEL ARTIST

MU MUVUGO mwiza bari baduteguriye wuje ubutumwa bw’iza n’impuguro.
UMWANYA W'IJAMBO RY'IMANA
Umwigisha w'Ijambo ry'Imana, President w'umuryango ucyuye igihe WENSISLAS MUNYARUSISIRO
_1742467526.jpg)
. Dukomeza ni ijambo ry’ Imana dusanga muri Yosowa 1.9: Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.” Akomeza agira ati iyo Imana ihamagaye umuntu imuha ni imbaraga. Yosuwa yagomba kuba ari umusirikare kugira ngo babashe gufata igihugu Imana yabahaye, murabizi ko Yosuwa yarwaniraga Kanani ubu ngubu rero Kanani yacu ni mu ijuru, buri muntu wese Imana ihamagaye agomba kurwanira kanani ye kugira ngo azagera mu ijuru. Akomeza mu indirimbo MU IJURU NIHO ABERA BAZAJYA KUBA, ati misiyo ikomeye cyane Imana yahaye abantu bose bakijijwe nuguhamagara abantu kugira ngo bakizwe ndetse nawe ngo azagera mu ijuru, intego ya CEP-UR NYARUGENGE, nukubwiriza ubutumwa bwiza ngo abantu bazagere muri Kanani yo mu ijuru. Iyo Imana iguhamagaye ikaguha umurimo, abantu benshi bajya bibeshya ariko umuhamagaro wa mbere ni ukuba uw’ Imana ndetse no kuzuza inshingano zo kuba uw’Imana. Nubwo tudafite urugamba rw’ Abamoni dufite inambara yo kurwana ni ibyaha ndetse no kuba aho ibyaha biri ariko nitubikore. Ariko abakristo buyumunsi tubaho nkaho tuzahora mu isi ariko tugomba kumenya ko turi murugendo kandi turi mu nambara yo kurasana ni ibyaha. Kugira ngo umuntu akomere bisaba kubana ni Imana ariko mwegere Imana izabakomeza. Ikindi Imana yabwiye Yosuwa yaramubwiye ati ibiri muri iki gitabo cy’ amategeko ujye ubyitondera, ubibwire abisiraheri kandi nawe ubyiteho ubyitondere. Umuntu urwana ishyaka ryo gukiranuka ,Imana ntago ijya imureka, nawe mubyo ukora ujye witondera amateko y’ Imana, nibibe byo kuririmba , gucuranga, kwigisha gusa ahubwo nawe ujye ubyuzuza kandi ubyitondere. Icyo ibi bitwigisha nukugira ngo wigishe. Kandi ukwiye kumenya ko mubyo ukwiye kwitondera hari mo kwigisha , ntago Imana izava mu ijuru ngo ize kwigisha, ntago marayika azamanuka aze kuri stage ngo aririmbe hoya uhubwo ibyo nimwe mugomba kubikora gusa ishobora kubikorera. Tuganira Imana kandi utuze umutima , tunganira Imana kandi uyumvire. Nuzemere ko icyubahiro cy’Imana kibura mu itsinda uyoboye, mubyo ukora byose. Ikindi Imana yamubwiye nu kwizera isezerano kuko yaramubwiye iti “MBESE SIJYE UBIGUTEGETSE”. Babwiriza butumwa nimubwira abantu mujye mubabwira ko yesu adakiza ibyaha gusa ahubwo akora ni ibitangaza, ntimwibagirwe ko ibintu intumwa zakoze harimo ni ibitangaza. Yesu akiza indwara, akiza ibyaha, mu bikomeye byose yesu ajya afasha abantu mubigoye byabo. Nuko mureke dusenge kugira ngo Yosuwa Imana ihamagaye nonaha izamubashishe byose kandi na abafinalist nabo urugendo rurakomeje hanze.
Dokomeza na aba finalist bashima Imana.
President w’ umuryango IGIRANEZA MBARA YVES aduha amatangazo aradusezerera.
Shalom Shalom!!!!!!
Компания «Технология Кровли» предлагает профессиональные услуги, связанные с проведением кровельных работ. Причем заказать услугу можно как в Москве, так и по области. Все монтажные работы выполняются качественно, на высоком уровне и в соответствии с самыми жесткими требованиями. На сайте https://roofs-technology.com/ (мансардное окно балкон ) уточните то, какими услугами вы сможете воспользоваться, если заручитесь поддержкой этой компании. Кровельными работами можно воспользоваться как для частных домов, так и коттеджей, различных объектов коммерческого назначения. Осуществляется установка тех кровельных покрытий, которые созданы надежными и проверенными марками. Воспользовавшись услугами компании, вы сможете рассчитывать на такие преимущества: - компетентные, опытные специалисты, знакомые со всеми нюансами монтажа; - на все работы даются гарантии; - профессиональный и высококлассный монтаж; - установлены привлекательные цены. В работе используются исключительно инновационные и проверенные технологии, которые позволят получить нужный результат. Установка осуществляется с учетом особенностей технического задания, а также проекта. Это и дает возможность получить крепкое, долговечное покрытие по привлекательной стоимости. Сотрудничество с надежными, лучшими поставщиками, которые всегда реализуют товар надлежащего качества. По этой причине вам не придется самостоятельно заниматься их поиском и покупкой. При этом все задачи будут выполнены максимально грамотно и качественно. В работе применяется только профессиональное, инновационное оборудование. К каждому клиенту практикуется индивидуальный подход. При необходимости менеджер ответит на все ваши вопросы, предоставит консультацию относительно вашего объекта.