ESE USOBANUKIWE KUBATIZWA MU MWUKA WERA ? SOMA USOBANUKIRWE
ESE WOWE USOBANUKIWE KUBATIZWA MU MWUKA WERA ? SOMA USOBANUKIRWE
Mwuka w’Imana turagukeneye uze ubane natwe, reka amazi y’ubugingo atembe mumitima iguye umwuma ihemburwe,maze umunezero w’agakiza kawe utwuzure.
Ku musaraba yesu yarababajwe yapfuye urupfu rubi rwagashinyaguro kugirango twe abari mu isi tubone ubigingo buhoraho, turashima urukundo rwe kuko mu rupfu rwe twahaboneye inzira itugeza ku Mana bityo rero twemerewe kwinjira mu rugo kwa Data ntitukitwa abagaragu twabaye abana mu rugo.
Araza vuba kwima ingoma aya makuba yose ayamareho ahindure ibi byose kuba bishya, birashoboka ko unaniwe mugenzi intambara ziyongeranya ariko komera gutabarwa kurabonetse.
Ushaka ubugingo agakunda Kurama niyegere Kristo niwe mutanga bugingo, yahamije ko ariwe nzira yukuri n’ubugingo, niwe wenyine nzira itugeza k’umana kuko uwizera Yesu Kristo akamwemera ko ari umwana w’Imana naho yaba yarapfuye azongera ahabwe ubugingo bw‘iteka.
Kubatizwa mu mwuka wera
Ibyakozwe n’intumwa 1:8
icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira,kandi muzaba abagabo bokumpamya I yerusalemu n’iyudaya yose n’isamaliya,nokugeza kumpera yisi
Kuberako dukeneye kuzuzwa umwuka wera ningombwa ko ningeso tuzirebaho kuko tugomba kubatizwa mu mwuka wera tukagira imbuto z’umwuka wera, gusa muri iyi minsi biragoye aho umuntu ashobora kumara imyaka 10 abatijwe mu mazi menshi ariko atarabatizwa mu mwuka wera. Ariko icyakora tuzahabwa imbaraga n’umwuka wera igihe azatumanukira nkuko tubisanga mu Ibyakozwe n’intumwa 1:8
Matayo 7:21 haravuga ngo: umuntu wese umbwira ati ‘mwami,mwami siwe uzinjira mubwami bwo mu ijuru,keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. abakora ibyo Imana ishaka ni abakiranutsi, noneho abo bakora ibyo Imana ishaka ni abo bayoborwa n’umwuka w’Imana, kubana na mwuka wera neza ni ukumwemerera ko akorera umurimo we muri wowe, ukemera kuyoborwa n’ukuri kwa mwuka wera utitaye ku kuri kose wowe waba ufite.
Hano mu isi tugira ukuri gutandukanye, hariho: Ukuri kw’Imana, ukuri kw’igihe, ukuri kw’ahantu, ukuri kw’abantu, ndetse nukuri kw’ibintu. icyo umwuka wera ashaka nuko umwemerera ukuri kwe akaba ariko uhitamo mu kuri kose waba ufite kuko Umwuka wera iyo umufite angana nukuri kw’Imana akagufatira umwanzuro w’ukuri kw’abantu ndetse nibindi byose.
Ukuri kw’ibintu, iyo ufite umwuka wera akwereka ukuri kw’ibintu ugomba gukurikiza, icyo umwuka wera avanamo ni ibigendanye ni ibyaha. Ukuri kw’abantu gushingiye kubyo abantu bazana nkamabwiriza ugomba kugenderaho, noneho mwuka wera ahita akuramo ukuri kose kugendanye n’icyaha, nubwo waba ubihatirwa nababifitiye ububasha ariko baguhatira ibibusanye nukuri kw’imana kubwa mwuka wera akakwereka ukuri kwe ubundi wowe ukamwumvira gusa.
Ikintu kingenzi nukuba ufite umwuka wera maze hakiyongeraho kumwumvira, mugihe ufite umwuka wera ntago wayoberwa ibyo ashaka ni ibyo adashaka kuko bingana nko kubura amahoro iyo uri mu nzira adashaka. Reba niba umutima wawe nta rubanza rurimo mugihe ariko wakiriye agakiza, umuntu wese ufite umwuka wera n’umuntu wese wakiriye agakiza binyuze mu ijambo ry’Imana.
Kumwumvira cg kutamwumvira, iyo utumviye umwuka wera sukumutuka ahubwo uba ukoze icyaha ariko akomeza kuguhata kwihana kugeza igihe umwumviye ukababarirwa.
Gutuka umwuka wera ni ugufata ukuri kwe ukagusimbuza ukuri kwibyo wibwira(ibinyoma), umwuka wera yitwa umuyobozi si umutegetsi, icyo akora akwereka ukuri kwe akaba ari wowe uhitamo kumwumvira.
Niba usambanye ukoze icyaha, ariko noneho ukazagera aho ubifata nkaho atari icyaha, maze wowe ukizera ko ariko kuri ko ari uburenganzira bwawe, icyo gihe mwuka wera uba umubujije gukomeza gukora umurimo we muri wowe, iyo ugeze kurwego rwo kwizera ibitari ukuri nibwo uba ugiye mukibazo cyo gutuka umwuka wera.
Umuntu aribye ariko amaze kwiba mwuka wera aramubwira ati wakoze icyaha maze akihana, noneho ukaza kugera kurugero rwo kwizera ko kwiba Atari icyaha icyo gihe uba wimuye mwuka wera muri wowe, iyo ikintu ucyizeye muri wowe uba ucyimitse noneho ukimura ikindi cyacyirwanyaga. Nkuko umucyo n’umwijima by’ubahana kimwe kigaha ikindi umwanya wacyo, ninako iyo wizeye icyaha muri wowe uba wirukanye mwuka wera muri wowe.
Impamvu gutuka Umwuka wera ari icyaha kitababarirwa nuko uburyo bwanyuma bwo kugirirwa neza n’Imana muri wowe bihagarariwe n’umwuka wera, noneho iyo wirukanye mwuka wera muri wowe amahirwe yose y’imbabazi z’Imana uba uyirukanye muri wowe. Uburyo bwanyuma bwo kuba turi kumwe n’Imana ni umwuka wera rero iyo wizeye ikintu kitari ukuri ntago uba ukizeye umwuka wera. Byitwa kutababarirwa kuko uba wirukanye imbabazi ubishaka.
Ibintu bizarangira nabi igihe uzava mu mubiri ukizera ikinyoma, urugero ni inyigisho y’ibisambo bibiri byari kumwe na Yesu kumusaraba, umwe yanze guca bugufi ngo yemere icyaha ariko undi waciye bugufi akemera y’uko Yesu ari umwami ati: nugera mu bwami bwawe unyibuke, Yesu yamusubije amubwira ati: uyu munsi turaza kuba turi kumwe muri Paradizo. Ako kanya aba arababariwe kubwo kwizera.
Yesu icyo gihe yagaragaje ko abazemera ko ari abanyabyaha bakemera ukuri kw’Imana bazababarirwa. Ariko abizinangira bakizera ikinyoma bazacirwaho iteka kubwo kuvanaho umwuka wera.
2Abatesalonike 2: 13 haravuga ngo: Ariko bene Data bakundwa n’umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.
Umuntu ushobora kukwambura agakiza ni umuntu ushobora gutuma wizera ibinyoma cg urahira ibinyoma. agakiza kubakiye ku kwizera gusa kugirango kagucike nabwo binyura mu kwizera. Wakora ibyaha byinshi ariko ntutakaze kwizera kwawe icyo gihe ubasha kubabarirwa kuko uba ucyizeye ugifite mwuka wera.
Matayo 18:6 haravuga ngo: Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu Nyanja.
Abantu bazakurenganya, bazagukubita ariko wirinde ibyagushuka bikakuyobya mu kwizera kwawe, ibyaguhindura mu myizerere yawe ukizera ibinyoma ukagera ku rwego utakizera ukuri kw’Imana icyo cyagutwara ubugingo, emerera Mwuka wera mubane neza akubatize mugirane ubusabane.
Matayo 10:16 haravuga ngo: Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.
Ibintu bitanu bishobora guhindura ubusabane bwawe na Mwuka wera 1. Gukora icyaha kisubiramo: Mwuka wera ntagenda ariko ntimubana neza ubusabane buragabanuka, kugeza igihe wihannye ugaca bugufi.
2. Kwirinda ibisa nibibi byose: Kwirinda ibisa nibibi byose Mwuka wera muragumana ndetse mukagirana ubusabane.
3. Ugomba kwemera kwakira ingaruka z’ukuri: icyo Mwuka wera agutegetse nubwo cyazana n’ingaruka ariko ukemera kuzakira kuberako ari ukuri.
4. Cunga neza inyungu ufite mucyaha uzizibukire: zibukira inyungu wagiraga mucyaha kugirango kitakubata ahubwo uhunge uve mucyaha ubundi ubusabane bwawe na Mwuka wera bwongere bugaruke.
5. Cungana nikintu kitwa ibirangaza: ibintu byose bitwara umutima bikakugira imbata mwuka wera akabura umwanya muri wowe. Ntiwabatizwa mu mwuka wera ugifite ibintu bitwara umutima, banza wirinde ibirangaza ubundi wongere ubusabane bwawe na Mwuka wera.
Kugirango wongere wubake ubusabane bwawe na Mwuka, ongera ibicaniro byamasengesho maze umuriro w’Imana uze utwike ibintu byose byari byarakubundikiriye ubundi ubusabane bwawe na Mwuka wera buzamuke mubane neza. Maze utangire wumve ufite amahoro menshi, ugire umunezero wumve umeze nk’uko Imana ishaka. Ayo mahoro yo mu mutima ndetse nuwo munezero ibyo bikwereka ko ufitanye ubusabane n’Umwuka wera.
Static Var Generator Best Mens Trimmer Kit Company cheap louis vuitton designer handbags Best Wmark Clipper Company Cabinet-Type Active Harmonic Filter www.pstz.org.pl Cabinet-Type Active Harmonic Filter cheap louis vuitton damier infini keepall Best Faded Culture Clippers Company Best Faded Culture Clippers Companies cheap louis vuitton diaper bag Cabinet-Type Active Harmonic Filter Best Mens Trimmer Kit Companies cheap louis vuitton designer purses Cabinet-Type Active Harmonic Filter cheap louis vuitton diaper bag baby