NI WOWE UBWAWE IMANA ISHAKA
Hari igihe umuntu atekereza ko Imana ishaka ibintu byinshi: gusenga cyane, gukora ibikorwa byinshi, cyangwa guhesha abandi umugisha,kwitabira amateraniro menshi kandi kenshi n’ibindi. Ariko mbere ya byose, Imana ishaka wowe, umutima wawe, ubusabane bwawe bwo ku giti cyawe nayo.Imana ikeneye umutima w’umuntu kandi Ikeneye umubano wihariye hagati yayo n’umuntu.
Imana ntiyifuza ibikorwa byawe gusa, ahubwo irashaka ubuzima bwawe bwose. Zaburi 51:19
“Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” Ubusabane Imana ishaka si ubw’abantu bose muri rusange, ni ubusabane bwawe bwihariye nayo. Umubwiriza 12:1 “Ibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe…”.
IMANA IRASHAKA WOWE, SI IBIKORWA BYAWE GUSA
Abantu benshi bakora ibintu byinshi mu izina ry’Imana ariko ntibagire umubano nayo. Yesu yabwiye abigishwa ati: 21“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. 22 Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23 Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ Matayo 7:21-23.
Ibi biduhishurira ko icy’ingenzi si ibyo dukora, ahubwo ni abo turi imbere y’Imana.Imana ntitinda ku gikorwa wakoze ahubwo ireba impamvu yaguteye gukora igikorwa. 9“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose. And you, my son Solomon, acknowledge the God of your father, and serve him with wholehearted devotion and with a willing mind, for the LORD searches every heart and understands every motive behind the thoughts. If you seek him, he will be found by you; but if you forsake him, he will reject you forever.
Imana ntikorera mu kivange,niyo bibaye biba ku muntu ku giti cye(E.g: Umugore wari i mugongo)
UBUSABANE IMANA ISHAKA
Imana yaturemye kugira ngo tugirane ubusabane nayo, ni cyo cyari igitekerezo cyayo cya mbere. “Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.”Itangiriro 2:15. Muri Edeni hari ahantu h’ubusabane hagati y’Imana n’umuntu.
31Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu. Ubusabane Imana ishaka ni:
- Ubusabane bw’imbere mu mutima: aho umenya Imana, ukayiyegurira.
- Ubusabane bwo kuganira: aho uvugana nayo buri munsi (mu isengesho, mu Ijambo ryayo).
- Ubusabane bwo kuyumvira: aho ibyo ivuga biba ubuzima bwawe kandi aho ushyira mu bikorwa ibyo Imana igusaba gukora byose.
NI WOWE UBWAWO IMANA ISHAKA
Imana ntiyashaka umusimbura wawe, kuko buri muntu afite umwanya udasimburwa imbere yayo.
15“Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. 16 Dore nguciye mu biganza byanjye nk'uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.Yesaya 49:15-16
•Nta wundi washobora gusimbura ijwi ryawe mu matwi y’Imana, cyangwa umutima wawe mu rukundo rwayo.
•Imana iravuga iti: “Mwana wanjye, mpa umutima wawe, Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.” Imigani 23:26
IMANA ISHAKA UMUNTU KU GITI CYE, SI ITSINDA
Imana ntikorera mu kivange. Iyo ishaka kubaka ibintu bikomeye, itangirana n’umuntu umwe wiyemeje kuyumvira no kuyizera. Reka turebe bamwe muri bo
BAMWE MU BAGENDANYE N’IMANA
1.Enoki – wagendanye n’Imana ku giti cye
Abaheburayo 11:5 “Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana.”
Enoki yari umuntu usanzwe ariko yahisemo kuba inshuti y’Imana. Nta mategeko menshi cyangwa idini ryariho icyo gihe, ariko yahisemo ubusabane bwe n’Imana mu myaka 300. Yabaye umuntu wumvise ijwi ry’Imana kandi akayizera byimazeyo. Imana yaramwimuye imukura mu kivange, kuko yanejeje Imana , ikimenyetso cy’uko ubusabane bwe n’Imana bwari bwimbitse.
Imana irashaka kugendana nawe, si mu rusengero gusa, ahubwo mu buzima bwa buri munsi.
2.Nowa – Yumviye Imana mu gihe abandi bose barayirwanyaga/bari abanyabyaha
Itangiriro 6:8-9 — “Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka……Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n'Imana.”
•Mu gihe isi yose yari yuzuye ibyaha, Nowa wenyine ni we wumviye Imana.
•Abantu bose barasekaga, ariko Imana yamubonye nk’umukiranutsi wayo ku giti cye.
•Ubusabane bwe n’Imana byamuhesheje kurokora we ubwe n’umuryango we.
Imana irashaka umuntu umwe ushobora kumva ijwi ryayo mu gihe abandi bose barimo/bari urusaku rw’isi.
3.Eliya – Umugabo w’Umunyamwuka
1 Abami 17:1 — “Bukeye Eliya w'i Tishubi, umwe mu basuhuke b'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.’”
•Eliya yari umuntu uzi neza aho ahagaze: imbere y’Imana.
•Yari wenyine imbere y’abahanuzi b’ibinyoma, ariko yari afite Imana imbere muri we.
•Nta bandi bari kumwe nawe Ku musozi wa Karumeli, ariko Imana ye yari ihagaze kumwe na we.
Iyo ufite ubusabane n’Imana, ntukeneye abantu benshi ahubwo ukeneye Imana kuko Imana iba ihagaze ku ruhande rwawe.
4.Elisa – Uwifuje ubusabane n’Imana bukomeye kurushaho
2 Abami 2:9 Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y'umwuka wawe.”
Elisa ntiyashatse ubutunzi cyangwa icyubahiro, yashatse Umwuka w’Imana. Yari determined kuguma hafi ya Eliya, kugeza abonye umwuka w’Imana umurimo. Yabaye umuntu Imana yakoresheje mu buryo bukomeye kubera kwiyemeza kwe mu gushaka kugirana ubusabane nayo.
Imana yohereza imbaraga zayo kubashaka kumenya umutima wayo no ngusabana nayo, si abashaka indonke.
5.Dawidi – Umuntu ufite mutima umeze nk’uko Imana ishaka
Ibyakozwe n’Intumwa 13:22 Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’
Dawidi yagiraga intege nke, agacumura, ariko yahoraga asubira ku Mana agaca bugufi.
•Yari umuntu w’umuririmbyi, usenga, wicisha bugufi, kandi wumvira Imana.
•Imana ntiyamukunze kuko yari mwiza, ahubwo kubera umutima we w’umwete,wiyemeza,uca bugufi ndetse unakunda Imana.
Imana irashaka umutima wicisha bugufi, utinya kuyitakaza.
6.Mariya – Uwicishije bugufi imbere ya Yesu Akicara ku birenge bye ngo yumve Ijambo ry’Imana
Luka 10:39 “Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye.”
•Nubwo abandi bari bahuze bakora, Mariya yahisemo kwicarana na Yesu, ngo yumve ijambo rye.
•Yesu ubwe yaravuze ati: “Mariya yahisemo umugabane mwiza, atazakwa.” Luka 10:42
Imana irashaka abakora ibikwiriye mu gihe gikwiriye, si abahugira mu mirimo myinshi kandi idakenewe.
7.Umunyabyaha wavuze ati ‘Mwene Dawidi, mbabarira’ UWASHATSE YESU WE WENYINE
Mariko 10:47 Yumvise ko Yesu w'i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
Uwo ni Barutimayo, wari impumyi. Nta muntu wamufashije
-Abandi bamucyuriraga, ariko ntiyaceceka.
-Yakomeje gutaka kugeza Yesu amwitabye.
- Ubusabane bwe n’Imana bwatumye abona urumuri.
-Ubusabane nyakuri bugaragarira mu kwihambira ku Mana nubwo abandi bakwanga.
-Iyo ushatse ko undi agusabira ku Mana , rimwe na rimwe ntabwo abigezaho nk’uko byifuza,bityo n’impinduka zikagorana.
Imana irashaka uwifatira icyemezo cyo kuyegera, atari usabirwa n’abandi gusa.
8.PAWULO – UWATAYE BYOSE KUGIRA NGO AMENYE KRISTO
Abafilipi 3:7-8 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo
•Pawulo yari afite byose: Amashuri yo rwego rwo hejuru, icyubahiro, ubwenegihugu bubiri,akazi, ariko byose yabigize igihombo kugira ngo agire Kristo.
•Ubusabane bwe bwamugejeje ku rwego rwo kubaho atari we, ahubwo Kristo ari we ubaho muri we. “Sinjye uriho, ahubwo ni Kristo uri muri njye.” Abagalatiya 2:20
Ubusabane nyakuri n’Imana butuma wiyibagirwa, ukabaho mu bushake bwayo kandi Ubusabane n’Imana butuma umuntu ahinduka igikoresho cyayo mu buryo bw’umwihariko.
IBIRANGA ABANTU BAFITE UBUSABANE N’IMANA
-Bagira umutima wicisha bugufi imbere y’Imana.(1 Abakorinto 8:2)
-Bagira ukwiyemeza(commitment) mu gukurikira Imana n’iyo abandi bose baba bahindutse.
-Baba basobanukiwe neza ibyo barimo.“Dufite Gutekereza kwa Kristo” 1 Abakorinto 2:16
• Bamenya neza ko impamvu y’ubusabane bwabo n’Imana Atari inyungu ahubwo ari urukundo bakunda Imanani Bagira intumbero (focus) ."Dutumbira Yesu, ariwe banze ryo kwizera...” Abaheburayo 12:2
•Ntibajya bashukwa n’abandi cyangwa iby’isi.
•Bagira ukwizera gukomeye. “Kuko utizera adashobora kunezeza Imana.” Abaheburayo 11:6
.Bagira amasengesho ahoraho ndetse bakabaho ubuzima bwumvira Imana. “Musenge ubudasiba.” 1 Abatesalonike 5:17
-Ibyo biyemeje barabiharanira. “Uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.” Matayo 24:13
Ntibaterwa ubwoba n’ingorane cyangwa ibyo babona.
INGARUKA ZO KUGENDERA MU KIGARE
•Utakaza umubano wawe n’Imana
“Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure..” Matayo 15:8 Iyo ushaka Imana mu kivange, utakaza ubusabane bw’ukuri.
•Ujyanwa n’icyerekezo cy’abandi, uta icyerekezo cy’Imana. “Muhinduke rwose mugize imitima mishya.” Abaroma 12:2
•Uhorana wishushanya n’abandi bikarangira utabaye bo kandi ukanatakaza identity yawe
•Ntumenya ijwi ry’Imana. “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi.” Yohana 10:27
Iyo ugendera mu kivange, wumva amajwi menshi, ariko ntiwumva/ntumenya iry’Imana.
UBUTUMIRE BW’IMANA KURI WOWE
Ibyahishuwe 3:20
“Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”
•Imana iravuga iti: “Ntabwo nshaka itsinda, nshaka wowe.”
•Ishaka umutima wawe, igihe cyawe, ubuzima bwawe.
UMWANZURO
Imana irashaka kugirana ubusabane n’umuntu ku giti cye, si mu kivange. Irashaka umutima wawe, kuko ni ho hantu ishobora gutura.
Yeremiya 31:3-4
“Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza. Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z'abanezerewe.”
Kubindi bisobanuro watwandikira ubutumwa kuri imeyili jacquestwubahimanaofficial@gmail.com cyangwa ukandwandikira kuri +250788249516
kj4y1a