Kumvira Imana ntabwo ari ibintu twivumburiye ahubwo tubikomora kuri Yesu Kristo umwami wacu Ev Isaac SAGARA
Yesu ntiyabashije kuba mu isi kuko yari Imana ahubwo Imana yamwumvise kubwo kumvira kwe, imuba hafi mubuzima bwe bwose yambaye umubiri,
Abaheburayo 5:7-10 Haravuga ngo: 7 Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe. 8 Nyamara nubwo ari Umwana w'Imana, yigishijwe kumvira ku bw'imibabaro yihanganiye, 9 kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w'agakiza kadashira, 10 Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki. Yesu muri we amaze gutunganywa rwose yagizwe umuhesha w’agakiza kubamwumvira bose.
Yesu yambaye umubiri yemera kubabarizwa mu mubiri ubwo rero yababarijwe mu mubiri nk’uwacu dukwiye kwambara uwo mutima yarafite nk’intwaro.
1Petero4:1-3 haravuga ngo:1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, 2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka. 3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.
Kumvira Imana n’ubuzima, ese umuntu umaze kureka ibyaha abaho ubuhe buzima ngo amare iminsi y’ubuzima bwe isigaye yose yubaha Imana? Dukwiye kwisuzuma ngo tumenye niba ubuzima tubaho ar’ubwo kumvira Imana. Hari Ibyaha bigaragazwa n’imirimo yakamere ipfuye ariko icyaha gikomeye n’ukutumvira Imana. Hari ibyaha by’imirimo ya kamere aribyo dukora ariko hari n’ibyo tudakora nko kutumvira Imana, nk’urugero: hari ubwo wajya gusenga kandi Imana yari yagutumye gusura abarwayi. Abantu benshi batwigisha cyane ibyaha bimwe bikomeye ibindi bakabitesha agaciro, 1Abakorinto 5:9-13(Ibyo kwitandukanya n’Abakristo gito) haravuga ngo: 9 Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi. 10 Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. 11 Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.12 Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? 13 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.
Kugira ngo ubeho wumvira Imana ukeneye kubanza kuva mu mirimo ipfuye y’akamere, ariko iyo utangiye kwibwira ngo ibi ndimo ntago ari ibya Satani uretse ko Atari niby’Imana uzamenye ko ibitari iby’Imana ari ibya Satani, iby’Imana n’ugukiranuka gusa, igihe cyose ibyo uri gukora Atari ibyo gukiranuka uzamenye neza ko utari kubaho ubuzima bwo kumvira Imana. Nimwemere,twemere gutanga ikiguzi dushyire hasi umubiri, ibyo kuwukoresha iby’uburetwa nabyo tubyemere twitandukanye n’umubiri kubwo gukumbura kuzabana n’Imana. Pawulo yatekereje ko iby’ubwenge, ubutunzi ko ar’amase kubwo gutekereza ubwiza bwo mu ijuru, Mose nawe yemera gusiga ibyo muri Egiputa byose kubwo gutukwa azira Kristo, yabonye ko gutukwa azira Kristo ari iby’agaciro kanini cyane kuruta ibyo yaratunze muri Egiputa. Tugomba kubana n’Imana mu gukiranuka Atari ukubana n’Imana mu byiza gusa, ukamenya ibyo ukwiye kureka kubwo kumvira Imana ndetse no kubana nayo. Abaheburayo 6:1-3 havuga ngo: 1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, 2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka. 3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.
Dukwiye kubaho ubuzima bwo kumvira Imana bivuye mu kwemera byose yewe no kubabazwa ukabyemera, tugafata Kristo nk’ikitegererezo ngo tubeho nkuko yabayeho ubwo yari muri uyu mubiri, twumvira Imana nayo izaza itube hafi nk’uko yabanye na Kristo ikitegererezo cyacu nk’uko twabibonye mu Abaheburayo 5:7-10.
https://www.tumblr.com/candetoxblend/794393330425446400/preguntas-frecuentes-sobre-detox-para-examen-de Aprobar un test antidoping puede ser estresante. Por eso, se ha creado una formula avanzada con respaldo internacional. Su formula potente combina creatina, lo que ajusta tu organismo y enmascara temporalmente los rastros de toxinas. El resultado: un analisis equilibrado, lista para ser presentada. Lo mas interesante es su ventana de efectividad de 4 a 5 horas. A diferencia de metodos caseros, no promete resultados permanentes, sino una estrategia de emergencia que funciona cuando lo necesitas. Miles de estudiantes ya han validado su seguridad. Testimonios reales mencionan resultados exitosos en pruebas preocupacionales. Si no deseas dejar nada al azar, esta alternativa te ofrece tranquilidad.