KUBAHO UBUZIMA BWUZUYE
Yesu niwe buye rizima abubatsi bo mu isi bahinyuye ariko ku Mana niryo ryatoranijwe riba iry’igiciro rikomeza imfuruka, uwo Yesu Yomora inguma zo mu mutima akarenganura abarengana iyo niyo mpamvu nzaguma muri Yesu kandi nkamwikomezaho kuko niwe ufite amagambo meza y’ubugingo.
Nzakugumaho nzakunambaho kuko aribwo nzunguka ubwenge Yesu we ndagukunda kuko ariwowe wabanje kunkunda ndetse ukananyitangira.
KUBAHO UBUZIMA BWUZUYE
Inyigisho igamije guhuza ubuzima bw’Umwuka ndetse nubw’umubiri, kugirango umuntu atabaho ubuzima buhengamiye kugice kimwe. Kuko bigaragara ko abakristo benshi bagorwa no guhuza ubuzima bw’Umwuka nubw’umubiri ugasanga amakosa yabo bayashinja Imana.
2Timoteyo3:16-17 haragira hati: Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranirwa kugirango umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose
1Yohana3:2 haragira hati: Bakundwa ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari.
Kubaho ubuzima bwuzuye ni uburyo umuKristo abaho ariko akabaho afashe ibyo Imana yamuhaye harimo: igihe, imbaraga nibindi byose akabikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro kandi no mu isi akabaho atekanye ndetse ubugingo bwe bwejejwe. Hari igihe umuntu aba asenga ariko atita kubuzima bwe, umuKristo kugirango abeho ubuzima bwuzuye ni uko abaho yita kuri buri gice.
Family(umuryango): umugore n’umugabo ndetse n’abana: Umukristo nyawe akwiye kujya anasengera umuntu bazabana uzima bwe bwose. Ndetse agasengera nabana azabyara cg se yabyaye.
Finance: Pawulo yaravuze ngo nize kunyurwa, nzi kubaho mu bihagije, nzi kubaho muri bike, umuKristo nyawe akwiye kubaho anyuzwe, kandi akamenya gucunga neza ibyo Imana yamuhaye kuko iyo utabimenye bibyara kubera umutwaro bene so ndetse no gushinja Imana amakosa
Health(Ubuzima bwiza): ni ngombwa ko umuKristo nyawe yita no kubuzima kuko Imana izanagukoresha no mugusaza kwawe rero ukwiye kuba ufite imbaraga kugirango uzabashe kugera hose izagutuma.
Social: Friendship and citizenship: Iyo utitaye kumibanire myiza nabandi kandi ijambo ry’Imana ritubwira ngo icyo umuntu abiba nicyo asarura, birangira ubaho ubuzima urenganya bene so kuko uba uri gusarura ibyo wabibye. Imigani 17:17 haragira hati: Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukora abandi mu makuba.
Umwuka: ukwiye gushaka Imana mukagirana ubusabane ubundi Imana akaba ariyo iguha ibyo ukwiye kujya gukora, banza uganire n’Imana mugirane ubusabane ubundi iguhishurire umwihariko wikintu ikwifuzaho mubuzima bwawe ndetse nuburyo wakora umurimo wayo neza utajagaraye. Kuko Imana ntiyifuza ko wowe ukora ibintu byinshi ahubwo ishaka ko ukora ibyo ishaka (ibyo yakuremeye).
Umurimo: Imana irakubaza ngo ufite iki ngo mpereho, icyo usabwa wowe kora umurimo kuburyo usigara ntacyo wishinja ubundi ubwire Imana uti ibindi mbishyize mu biganza byawe, kuburyo nubwo bitagenda neza wowe uzasigara uticuza ngo iyo mbigenza gutya.
Kandi nabwo ibyo ukoze byose ukabikora mugihe cyabyo kuko iyo ugiye mukazi ukibagirwa Imana icyo gihe uba wibagiwe ko ubuzima bw’umukristo butarangirira mu isi, bityo rero ubusabane n’Imana ni ngombwa cyane turi muri ino si.

umwigisha w’ijambo ry’Imana,Jacques TWUBAHIMANA
UmuKristo mu kwaguka bituma Imana nayo imukoresha byagutse, ubu bumenyi dufite dushobora kubeshwaho nabwo ariko kandi Imana kuko iziko tubufite ariyo yabuduhaye ibasha kudutuma tugasakaza ubutumwa bwiza binyuze muri bwabumenyi.
Buri wese muri twe akwiye kujya akora ikintu ariko yitaye kuri buri gice, kandi akita no kugihe kuko buri kintu uko Imana yakiremye yakiremeye nigihe cyacyo, ukamenya ngo ubu hakurikiyeho iki, kugirango utabikora mu kajagari ubundi ibyari byiza bigahinduka ibibi.
Ibyo byose tukabibamo kandi neza duhesha Imana icyubahiro kandi tubaho ubuzima bwuzuye. Kuko aricyo Yesu yaziye mu isi. Nkuko umuririmbyi abitubwira ati: Agakiza karabonetse isi yaviriwe numucyo twahawe umwana w’umuhungu ubutware buba kubitugu bye kandi niwe ukiza abantu ibyaha.
Bityo rero duhore dushima kubw’imbabazi twagiriwe turamya tunahimbaza Imana kubwo kuduha umwana wayo ngo atwitangire tubabarirwe ibyaha nkuko umuririmbyi abitubwira agira ati: Uri Imana yo kubahwa no gukundwa kuko kuva kera kose umuntu yagucumuyeho ariko ntiwamuretse wakomeje gushaka icyatuma ugumana numuntu waremye mu ishusho yawe, ese twe turi bande bo gukundwa nawe Mwami, tugushimiye urukundo watugiriye natwe ntituzakuvaho ahubwo tuzigumira mu bikari byawe.
Nange nzabaho ubuzima bwuzuye mpesha Imana icyubahiro nibera mu bikari by’Umwami Imana
kuko nayo yanze kundeka nubwo nari nayicumuyeho ariko ntiyandetse yakomeje gushaka kubana nuwo yaremye ariwe nge. Amen
Unlock savings on your desmopressin needs with [URL=https://myrsvplive.com/cialis-5mg/ - online generic cialis[/URL - , your go-to destination. Acquire this essential medication online with ease. Zero hassle when you choose to acquire your wellness supplements online. lasix 40mg to support your health journey effortlessly. Having been afflicted by continuous vertigo, many pursue reliable treatment options. Discover the efficacy of https://breathejphotography.com/lady-era/ , a prominent option for mitigating dizziness.