KUMENYA IMINSI DUHAGAZEMO
Ugomba kumenya iminsi uhagazemo
Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose, Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo. (Yobu 24:1)
Tugomba kumenya iminsi duhagazemo
Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo imvura iragwa, kandi ni ko biba niyo mubonye umuyaga uturutse ikusi muravuga ngo haraba ubushyuhe kandi ni ko biba. Mwa ndyarya mwe ko muzi kugenzura isi n’ijuru ni iki kibabuza kugenzura iby’iki gihe? (luka 12:54-56)
- Dukwiriye kwinginga Umwuka wera akaduhishurire ibihe duhagazemo, ibihe turimo bizwi n’Ishobora byose ,none twebwe abantu bazi Imana kuki tutamenya ibihe? Umubwiriza 3:1 Buri kintu cyose kigira igihe cyacyo. Abantu bazi Imana bakwiriye kugenga ibihe no kubitegeka aho kugira ngo bahindurwe n’ibihe. Indirimbo 383 igitero cya gatanu, Umpe kumenya ibyo nigishwa n’uburabyo n’inyoni Mukiza, Nkwishingikirizeho. Imana idushoboze kumenya ibyo twigishwa na yo.
Yobu 28:28’ Maze ibwira umuntu iti “Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka.”
- Imana irashaka ko tujijuka kandi tukayubaha. Kuko Ishaka ko Abayizi (Abazi Imana) bamenya iminsi bahagazemo. Umwuka wera arasha kuzibura amatwi ngo tubashe kumva Imana tumenye ibihe dusohoyemo.
- Birakwiriye ko tubaho ubuzima bwumva (busobanukiwe mu buryo bw’imikorere cyangwa se gushyira mu bikorwa) ibyo dutanga mw’ivugabutumwa.
- Dukwiriye kwizera Imana no mu bihe bibi turimo kuko Iyo twiringiye ni iyo kwizerwa.
- Iyo Satani yagusabye, Imana niyo yonyine ibasha gushyira iherezo kubibazo byawe. Imana irashaka ko tunyura muri ibyo bikomeye kugira ngo tuvemo tumeze nk’izahabu. 1Samweli 1:5,12-14’Uwiteka anjya abasha kuziba inda ibyara (Anjya afunga imigisha)
Dukwiriye kumenya iminsi duhagazemo, tukamenya ko ibihe duhagazemo Imana ibifitemo uruhare. Ikintu kizatunyuza mu minsi duhagazemo ni amasengesho.
DUKWIRIYE GUSENGA
Amasengesh niyo ntwaro itanga imbaraga z’umutima kandi Atanga ubuzima. Kugira ngo tubashe kunyura muri ibi bihe bigoye turimo dukwiriye gusenga. Amasengesho atuma tumenya ibihe duhagazemo.
Yesaya 45:7 “ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. jye uwiteka ni jye ukora ibyo byose”.
Hoseya 6:1-2 TUGARUKIRE UWITEKA KUKO ARIWE WADUKOMEREKEJE KANDI NIWE UZADUKIZA.
Ni Yesu ufite urufunguzo rw’ibizaba niwe ufite igisubizo cy’ibibazo dufite.
2Timoteyo 2:19 Uwiteka azi abe (Dushake uburyo twaba inshuti n’Imana)
DUKWIRIYE KUBA INSHUTI N’IMANA KUGIRA NGO TUMENYE IMINSI DUHAGAZEMO, IMANA NIYO IZATUNYUZA MU BIHE N’IMINSI.
Luka 2:25
Twitonde, tugire ihumure (umwifato mu bihe duhagazemo) duharanira kuzura Umwuka wera. Amen
Isengesho
Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge. (zaburi 90:12) AMEN.
Your quest for affordable the antimalarial drug ends here. Discover the current rates at [URL=https://chitwantigercamp.com/drugs/hydroxychloroquine/ - hydroxychloroquine 200mg[/URL - , your ultimate destination for cost-effective medicinal purchases. Curious about enhancing your vitality? Discover nizagara online yahoo and explore a variety of ways it can elevate your well-being. Jumpstart your journey to better health and wellbeing by acquiring your https://purefmonline.com/product/viagra/ today.