YESU NI INZIRA N’UKURI N’UBUGINGO
(Yohana 14:6) Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Muri iki gice cya [ Yohana14], Cyari ikiganiro hagati ya Yesu kristo n’abigishwa be. Yesu yabwiraga abigishwa be ko bakwiye kwizera Imana nawe bakamwizera. Abatera umurava abaratira ibyo bajyaga kubona nibamwizera ko murugo rwa Data hariyo amazu kandi agiye kubateguri aho bazabana nawe.
Ababwira ko aho ajya inzira bayizi [ Yohana 14:4] ariko Toma wari umwigishwa we amubwirako atazi aho ajya [ Yohana 14:5]. Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki? Nibwo yesu yaberuriye akababwirako ariwe Nzira n’ukuri n’ubugingo.
SOBANUKIRWA
1. INZIRA
Mu busanzwe inzira ni umuyoboro ufasha abantu cyangwa ibintu kuva ahantu hamwe bakagera ahandi. Iyo umuntu yizeye Imana akihana ibyaha bye, aba atangiye urugendo ruva mu isi y’ibyaha(mu irimbuka) rujya mu ijuru.
Inzira rero cg umuhuza uhuza umuntu n’ijuru ni Yesu Kristo nkuko nawe yabyivugiye ati<< nta wujya kwa Data ntamujyanye>>. (Yohana 14:6) Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
2. UKURI
Ukuri ni ijambo rigaragaza ubwizerwe cg ishingiro ry’ibintu biriho cg ibivugwa.Niko kuduhamiriza ko bya bintu ari byo koko.
Yesu Kristo rero yatubereye ukuri kuko ari we waduhishuriye mu buryo bwuzuye Imana Data wa twese,umugambi wayo kuri twe,kd niwe washoboye kuduhuza na Yo ndetse yadusigiye umwuka we kugira ngo akomeze atuyobore mu kuri kose(kumenya Imana no guhishurirwa umugambi wayo kuri twe).
(Yohana 8:31-32)
31. Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, 32. namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
3. UBUGINGO
Ubugingo ni ijambo rigaragaza kubaho kw’iteka cg ubuzima buzima butarimo umubabaro n’ibyaha abizera bazabanamo n’Imana butazagira iherezo.
Muri bibiliya tuhabona amagambo menshi agaragaza ko Yesu Kristo ariwe bugingo kd ko umwizera aba agabanye ubu bugingo akabubamo uhereye akiri mu isi ndetse akaba ntacyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.
Yohana 10:28
Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose,kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.
Yohana 11:25
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo,unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.
IBIBAZO
1. Mbese wamenye Yesu?
2. Wamumenye ute?
3. Uramwizera?
Twarebeye hamwe ko Yesu Kristo ari inzira(kuko yaduhuje n’Imana kd kumwizera bikaba biduhindura abagenzi),Ukuri(kuko yatumenyesheje Imana ko ari Data) n’ubugingo(kuko kumwizera ari byo byonyine biduha kuzabaho kw’iteka)
ISENGESHO
Mwami wacu Data wa twese, turagushima cyane kubw’urukundu rwinshi wadukunze rwatumye utanga umwana wawe w’ikinege Yesu Kristo ngo aze akutumenyeshe kd ngo aduhuze nawe kd turagushima ko waduhaye Umwuka wera ubana natwe iminsi yose ngo atuyobore mu kuri kose. Turagusaba kandi ngo uyu mwuka akomeze atuyobore muri uru rugendo, atumenyeshe iyi nzira,aduhishurire ukuri kugira ngo tuzabe mu bugingo waduteguriye kera. Amen Amen
Individual hue assessment has evolved extremely available with online tools and tests that help identify whether you're a Bright season, Gentle category, Fall season, or Winter season. I lately tested a seasonal color analysis quiz and found out I'm a Soft Autumn https://color-analysis-online.org, which explained why organic, gentle shades like mild chocolates and dusty mint feel so much nicer on me than intense, cold colors. The Intense Cold and Cool Light hue ranges are especially captivating - Dramatic individuals can handle powerful distinctions and vibrant pigments, while Summers come across stunning in gentle, chilly soft hues and berry pigments. If you're finding difficulty to locate complimentary shades or want to optimize your wardrobe, I highly suggest exploring an web-based chromatic quiz or hunting for "nearby palette assessment" to find a local consultant.