NZAREBA IMANA LIVE CONCERT
NZAREBA IMANA LIVE CONCERT
“Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri.” YOBU19:26
CEP-UR NYARUGENGE Ni umuryango w’abanyeshuri b’abapentekote biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge.
Nkuko mwakunze kubona ibiterane yateguye imyaka yashize nka EGERA IMBERE LIVE CONCERT (03 Ugushyingo 2024), INTWARANE LIVE CONCERT (10 UKuboza 2023), UMUHAMYA LIVE CONCERT (13 Ugushyingo 2022) n’ibindi .
CEP-UR NYARUGENGE yongeye kubategurira igiterane cyitwa NZAREBA IMANA LIVE CONCERT. Iki giterane kizaba kirimo amakorari atandukanye harimo korari zikorera umurimo w’Imana muri CEP-UR NYARUGENGE(GILGAL,NAZIR na ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM )ndetse na korali y’abashyitsi mukunda muri benshi ariyo SILOAM ADEPR KUMUKENKE, Hazaba harimo n’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Ev. MUKATETE Joselyne , ndetse na Dr MAOMBE Theogene uzatuyoborera gahunda.

AMAKORARI AZABA AHARI
SILOAM ADEPR KUMUKENKE
Chorale Siloam ni chorale ikorera muri ADEPR itorero rya KUMUKENKE yatangiriye ivugabutumwa i Gacuriro mu 1996 ari iy'icyumba noneho nyuma yimukira Kumukenke muri 2000 nibwo umudugudu wa Kumukenke wavutse, kuva ubwo uba muri paroisse ya Gasave. Iyi chorale imaze imyaka myinshi iririmba indirimbo nziza zihembura imitima mwakunze muri benshi zirimo; Uwiteka warandondoye uramenya, Akira amashimwe ni zindi.
Izi ndirimbo zose wazisanga kuri youtube channel ariyo SILOAM CHOIR KUMUKENKE, TIKTOK, INSTAGRAM

GILGAL CHOIR CEP-UR NYARUGENGE
Gilgal choir ni chorale yatangiye gukorera umurimo w'Imana muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge (CST) ahahoze hitwa KIST/KHI muri 2005 itangizwa nabaririmbyi 12. Chorale Gilgal ifite album 3 arizo Isaha y'Imana, Ntituzaceceka, Ntituzakuvaho. Indirimbo ya 1 ya chorale Gilgal ni IGIHE CY'UMWIJIMA

GILGAL CHOIR CEP-UR NYARUGENGE YOUTUBE CHANNEL, EMAIL MOBILE APP KANDA HANO,
NAZIR CHOIR CEP-UR NYARUGENGE
NAZIR CHOIR CEP-UR NYARUGENGE ni itsinda ryatangiye muri 2017 ridaharanira inyungu, ikaba ifite intego igenderaho arizo: kwezwa, gukora ,ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. nayo izaba ihari mu ndirimbo nziza harimo Twaviriwe n’umucyo, Ntitwakwiyumanganya, Abatoranyijwe ni zindi..

NAZIR CHOIR CEP-UR NYARUGENGE ifite imbuga nkoranyambaga arizo YOUTUBE CHANNEL, FACEBOOK, INSTAGRAM & TIKTOK X: ChoirNazir_CEP TEL:0791371305
ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM
ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM ni itsinda ry’abana b’Imana riramya rikanahimbaza Imana kandi rihindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo, rikanabigisha kuramya no guhimbaza Imana by’ukuri.
Iryo tsinda ribarizwa muri CEP UR-NYARUGENGE rikagendera ku mahame ya CEP na ADEPR.
ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM mu kuramya no guhimbaza Imana izaba ihari mu ndirimbo nka Golgota, Singitinya ni zindi.

ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM YOUTUBE CHANNEL, INSTAGRAM, TIKTOK, X, FACEBOOK: ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM
Tuzaba turi kumwe n’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Ev. Joselyne MUKATETE

Tuzaba turi kumwe n’umuyobozi wa gahunda Ev. Dr MAOMBE Theogene uzaba atuyoboreye concert yacu NZAREBA IMANA LIVE CONCERT

Ikindi kandi iki giterana kizanyura kuri Youtube channel ya CEP-UR NYARUGENGE LIVE Ntimuzacikwe
Ni umugisha kubana namwe muri NZAREBA IMANA LIVE CONCERT, muzaze mwese twumve icyo Imana idushakaho.
CEP-UR NYARUGENGE TURABAKUNDA.
CEP-UR NYARUGENGE SOCIAL MEDIA
YOUTUBE, X , FACEBOOK,TIKTOK,INSTAGRAM: CEP-UR NYARUGENGE
WEBSITE: www.cepurnyarugenge.org
Nomero ya Telephone :+250786510970
Nange nzareba Imana. Amen 🙏