UMUNSI MWIZA ABERA TWISHIMIYE CYANE UBWO TWARI TWATERANYE HARI KUWA 18 GICURANSI 2025
Hari kugicamsi maze Abera bo muri CEP-UR NYARUGENGE duteranira kuri ADEPR BIRYOGO, Wari umunezero w’uzuye Ibyishimo.Umuyobozi wa gahunda MUNYARUSISIRO Wensislas yatangije Iteraniro indirimbo ya 219 mu ndirimbo zo Gusmisha Imana ivugango Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’ Isi, Umugezi witw’ Urupfunywambutse, Ni ho nzagera mw Ijuru, nsang’ Uwamfiriye, Nzamumenya, nzamumenya, Nzaba mpagaz’ imbere Ye nyuzwe, Nzamumenya nzamumenya, Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.
NAZIR CHOIR nayo yaturirimbiye indirimbo nziza cyane ABATORANIJWE N’IMANA;

Abatoranyijwe n’Imana yonyine yatumenye kera, Tubiheshejwe no kwezwa n’amaraso ya Yesu. Tugumane ibyiringiro bizimaaa byo kuzabaho iteka, tugumane ibyiringiro bizima byo kuzabaho iteka. Ubuntu n’amahoro asendereye nabyo bibe mu mitima yacu.
Ntibyatinze tugera mu mwanya wo kwakirana maze Umuyobozi w’Umuryango IGIRANEZA MBARAGA Yves atwakira mu ma Choir turirimbamo yakira kandi abakristo bataba mu matsinda aririmba, yakiriye Abashyitsi batugendereye ndetse n’Inshuti z’Umuryango,twari twagize umugisha wo guterana n’Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Biryogo yarikumwe na Mwarimu bakorana Umurimo w’Imana kuriryo torero,twarikumwe kandi n’Umushumba Musoni,twese twiyumva mu’Ikaze munzu y’Imana.
GILGALI CHOIR yari ya hirimaniye kuhaba maze badufungurira agaseke kubutumwabwiza mu ndirimbo baribaduteguriye TWARI ABANYAMAHANGA,

Kera twari abanyamahanga ndetse kubwa kavukire twari abo kugirirwa umujinya ark Yesu aje aduhindura ubwoko bw’Imana, Ntitukiri ibivume twabaye abe kubw’amaraso yeee. Amaraso ya Yesu yonyineee, niyo abasha guhindura umuntu umwana w’Imana. Dore ibanga niri, n’ukwezwa Ngwino wibire mu maraso ya Yesu ubabarirwe.
Umwanya wo Gushima Imana ababisabye nibo bashimye Imana ku mirimo itangaje Umwami yabakoreye, natwe twese nubwo tutarondoye Iybo Imana yakoze byari bihari byinshi maze ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM dufatanya gushima Imana mu ndirimbo tuvugango Mbeg’Igitangaza cyarabonetse,dukomeza tuvuga ngo twavuye mu byaha,tuva mu butware bu’Isi ninjira mu buruhukiro, ubu turashinganye ngendana amahoro Ubugingo bwange burizwe nuwabupfiriye,Twe guceremba tumusanganire Yesu atez’amaboko aradukunda.
UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA
Umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor MUSONI

INGINGO YO KUGANIRAHO: UMUGAYO
1 Abakorinto1:8 Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo.
2 Abakorinto6:3 Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.
Abefeso1:4 nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kristo Yesu niwe uzadukomeza kugeza ku mperuka kugirango tutazagibwaho umugayo.
ICYIFUZO:Gusaba Imana Imbaraga zidushoboza kwanga umugayo tukaba Inyangamugayo ahotugenda hose.
Для получения квалифицированной помощи в вопросах раздела имущества, обратитесь к специалистам на раздел имущества помощь юриста. В заключение стоит отметить, что разделение имущества — это не легкий процесс.