KUBAHA IMANA KURUTA IBITAMBO
Kubaha IMANA ni uburyo bwo kubaho uyumvira muri byose : uko uhitamo, uko uvuga , uko wifata mu muryango, ku ishuri, ndetse no mu muryango mugari. Kubaha IMANA bisaba kwemera kuyumvira n’iyo byaba bigoye, bikagusaba kwigomwa, no kuvuga oya imbere y’icyaha .
Abantu benshi usanga dutekereza ko gukora imirimo myinshi igiye itandukanye munzu y'IMANA bihagije ngo dushimwe nayo , nyamara tuba twibeshya. Bibiliya itwereka ko kubaha IMANA no kuyumvira ari byo ishyira imbere kurusha imirimo yose nibitambo byose twatanga. Icyo IMANA ishaka si imirimo gusa, ahubwo ni umutima uyumvira kandi uyubaha.
Abaheburayo 5:7
“ Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.”
1 Samweli 15:22
" Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama."
KUMVIRA IMANA NI ISHINGIRO RY’UBUSABANE NAYO
Kubaha IMANA bitangirira ku mutima uciye bugufi wemera kuyumvira. Nta gitambo nakimwe cyasimbura kuyumvira. IMANA ntiyemera ibikorwa by'inyuma bidaturutse ku mutima. Nyamara mubuzima bw’umukristo abakwiriye gukora iby’ IMANA ishaka kandi agakurikiza amategeko yayo yose abikuye kumutima kugirango arusheho kugirana ubusabane nayo.
Abefeso 6:6
" Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima."
IMIRIMO IDAKOREWE MUKUMVIRA IMANA NI UBUSA
IMANA si umuntu ushukishwa imirimo myinshi , Hoya. Imirimo ituruka ku kwishakira icyubahiro, cyangwa ku marangamutima ndetse n’amasengesho yose wasenga utayubaha , IMANA byose ntibyitaho . Irifuza umutima uyumvira , uyubaha kandi utunganye imbere yayo.
Bamwe dutekereza ko kuvuga cyane mu isengesho cyangwa gutaka cyane byatuma IMANA itwumva . Ariko ijambo ry’IMANA mu gitabo cy’ [ Abaheburayo 5:7 ] , turabona neza ko YESU yumviswe atari uko yasakuje cyane , yasenze cyane cyangwa yakoze indi mirimo yindi , ahubwo yumviswe kubera ko yubashye Imana muri byose.
ISOMO TWAKURAMO :
- IMANA ishaka umutima uyubaha, si imirimo ihambaye idafite indangagaciro.
- Nta gitambo na kimwe cyasimbura kubaha IMANA no kuyumvira.
- Gusenga ni byiza, kuramya ni ingenzi, ariko kubaha IMANA ni ryo pfundo ryo kumvwa nayo.
- Amasengesho atarimo kuyubaha , ni urusaku.
IMANA yatumye ibintu byoroha ntamayobera arimo byose birasobanutse ku buryo buri wese ashobora kuyumvira : abize n’abatarize , abakire n’abakene ndetse n’ abantu bose bo mu moko yose y’ isi . Icyo IMANA idusaba ni kimwe: kwemera kuyumvira mubuzima bwacu bwa buri munsi , ntidusabwa ibirenze ubushobozi bwacu . Urumuri rwayo rurahari kuri bose biteguye , kandi agakiza ke karatwegereye twese.
ISENGESHO RISOZA
Mwami wacu,
turagushimira ko wera , turagusaba ngo umucyo wawe utumurikire inzira ,udufashe kuba mubuzima bwo kukubaha no kukumvira ,Ntitwifuza gukora umurimo wawe gusa , ahubwo turifuza kugukorera dufite umutima ukumvira.
Utwigishe kukubaha, kukumvira , no kwitondera amategeko yawe yose mubuzima bwacu bwa buri munsi.
Uduhe kuba abukumvira , n’abubahisha izina ryawe aho turi hose.
Tubisabye mu izina rya YESU Kristo Umwami wacu.
Amen.
Maximize your health with [URL=https://momsanddadsguide.com/ventolin-without-a-doctors-prescription/ - ventolin[/URL - , the one-stop destination for all your medical needs. Discover a wide selection of options to boost your wellbeing today. Discover proven remedies for boosting your sexual health securely at buy viagra no prescription . Considering the demand for reliable heart rhythm medications, purchasing https://alliedentinc.com/cenforce/ on the internet offers a budget-friendly solution. To get your hormone therapy with ease, check out [URL=https://transylvaniacare.org/product/ed-sample-pack-2/ - ed sample pack 2[/URL - for the cheapest prices. Whether you're looking to maintain bone density or treat menopausal symptoms, we have options that fit every budget.