GUHINDUKA INKORAMUTIMA Y’IMANA
GUHINDUKA INKORAMUTIMA Y’IMANA.
Muri rusange, Inkoramutima ni umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwawe, uwo wizeye kurusha abandi bose. Mu buryo bwa Bibiliya, inkoramutima y’Imana ni umuntu ufitanye n’Imana umubano wihariye, uyumvira, uyikunda, kandi wizeye amasezerano yayo — nk’uko Aburahamu yitwa “inshuti y’Imana” (Yakobo 2:23).
Natwe nk’abakristo Imana Ishaka ko tuba inkoramutima zayo kuko bifasha umukristo cyane kudacikira intege muri uru rugendo rwo kujya mw’ijuru.
INGERO Z’ABANTU BABAYE INKORAMUTIMA Z’IMANA
- Aburahamu – Yizeye Imana atayishidikanyaho. Itangiriro 15:6 Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
- Mose – Yavuganaga n’Imana nk’uko umuntu avugana n’inshuti ye.
- Dawidi – Yari “umuntu uhuje n’umutima w’Imana”
- Ibyakozwe n'intumwa 13:22 Yohana yari umwigishwa wa Yesu kandi yari inshuti ye cyane
BIMWE MUBYO UMUNTU ASABWA NGO ABE INKORAMUTIMA Y’IMANA

Kwizera Imana – Kugirira Imana ikizere ku kigero gishyitse
Kuyumvira – gukora ibyo itegeka, haba mu byoroshye no mu bigoye.
Kuyikunda byimazeyo – kuyishyira imbere y’ibindi bintu byose, n’igihe byasaba guhara byinshi.
Gusenga no gusoma Ijambo ryayo – kugira umubano wihariye wo kuvugana nayo buri munsi.
Kugirana ubusabane cyane n’abandi ba Kristo – gusabana n’abakunda Imana bituma dukura mu kwizera.
UMUMARO WO KUBA INKORAMUTIMA Y’IMANA.

1. Kumenyeshwa amabanga y’Imana
- Zaburi 25:14 – Ibihishwe by'Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, Azabereke isezerano rye.
2. Kugirirwa neza byihariye
- Kuva 33:17 – Uwiteka abwira Mose ati “N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”
3. Kugira umutekano wo mu mutima
- Kuba hafi y’Imana bitanga amahoro y’ikirenga atangwa n’Uwiteka wenyine (Abafilipi 4:7).
Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
4. Guhabwa imigisha n’amasezerano
- Itangiriro 22:17 – Imana yasezeranyije Aburahamu, inshuti yayo, umugisha udashira no gukomera kw’urubyaro rwe.
5. Guhabwa imbaraga zo gukomeza kwizera
- Kuba inkoramutima y’Imana bituma ufite imbaraga zo gukomeza kwizera, n’igihe ibintu bigoye.
Yesaya 40:31.
Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
6. Kugirirwa ikizere n’Imana bigatuma Ikorana nawe.
- Imana ikorana n’inshuti zayo mu bikorwa bikomeye byo ku isi – nk’uko yakoreshaga Mose, Dawidi, cyangwa intumwa.
DUSENGE
“Mana Data wa twese mwiza turagushimiye kubwo urukundo wakunze abantu bose bo mw’isi ibyo bigatuma utanga Umwana wawe Yesu Kristo kugirango umwizera wese abe yiyunze nawe. Sibyo gusa waduhaye n’Umwuka Wera ngo atuyobore duhe kumwumvira no gukunda gusabana nawe kugira ngo tube inkoramutima zawe. Dusabye twizeye izina rya Yesu Kristo Umwami wacu Amen.
Онлайн-журнал https://presslook.com.ua для женщин объединяет всё, что важно: мода и стиль, воспитание детей, карьерные советы и вдохновение. Советы специалистов и реальные истории для поддержки и новых идей.