NAZIR CHOIR MU IVUGABUTUMWA MURI KOMERA USHIKAME LIVE CONCERT YABEREYE MURI CEP-UR REMERA
Twagize ibihe byiza ubwo twari turi muri Komera Ushikame Live Concert twatangiranye na SHILOH Worship Team

iturimbira indirimbo ziryoheye amatwi batubwira bati Mbese iyo andeka ninde wari kuncungura ko nawabishobora, yarambabariye angira uwe bwite, Yesu we ushimwe cyane wabaye Impongano yibyaha byange kugirango nge mbabarirwe. Mbegibyishimo n’Umunezero tuzagira mu Ijuru
Tuzazamura Ibendera oh ry’Umwana w’Imana wanesheje. SHILOH Worsip Team yatuyoboye mundirimbo 204. Dore ibendera ya Yesu mu ndirimbo zo Gushimisha Imana, Ati:Yemwe ,ndaje,ndaje! Nimukomere! Ko ndihamwe namwe ni nde wabashobora.
Umuyobozi wa CEP-UR REMERA yatwakiriye munzu y’Imana twese abashyitse mu nzu y’Imana twiyumvamo ikaze dukomeza guturiza imbere y’Uwiteka, tumuteze amatwi kugirango avugane n’imitima yacu.
UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA

yasomye Imirongo ikurikira muri Bibiliya year:
Matayo 16: 26
Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu Isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?
Yobu 27:3
Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka.
INTEGO: KURINDA UBUGINGO
Ubugingo niki?
Ubungingo nukugira amagara mazima ubuzima buzima ariko ubundi ubugingo nukubaho ubuzima budapfa,ubuzima bwiteka.
Ubugingo ni ikintu gikomeye kandi gihenze kuko nta ncungu yubugingo ibaho nta kiguzi cyubugingo gihari.
Ibintu bituma umuntu agira ubugingo
1.Kwizera Imana
Yohana 3:16
Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
2.Gukiranuka (gukorera Imana)
3.Kwirinda muri byose
Umuntu wese uri munzira yagakiza yirinda muri byose kuko satani ahora ahiga ubugingo bwacu natwe niyo mpamvu dukwiriye kwirinda muri byose.
Pawolo yongera kubwira itorero ry’Imana ngo namwe iyo murya cyangwa munywa muge mubikorera byose guhimbaza Imana.
4. Guharanira ubugingo
Abashakisha icyubahiro, Ubwiza no Kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora.
5.Ubugingo buragaburirwa
Uko tugaburira Umuntu w’inyuma ni nako dukwiriye kugaburira muntu wimbere, Ubugingo butungwa n’ijambo ry’Imana.
Ibintu byatuma umuntu abura ubugingo
1.Kwirengagiza nkana
2.Gupfira mubyaha
3. Imibare myinshi
ICYIFUZO: Gusengera ubugingo bwacu tukabushyira mu biganza bya Yesu.
SHILOH Worship Team yongeye kutubwirako irembo ryuguruwe na Yesu ibyange byose ambikiye niho biri, Intego ni ijuru.

NAZIR Choir nayo yari yahirimbaniye kuba muricyo gitaramo maze umwanya uragera idusomera urwandiko rw’ubutumwa yatuzaniye mundirimbo batangiriye kundirimbo ivugango Nshimishijwe n’ibyiza biva mubiganza byumukunzi, Yesu buri munsi anyereka urukundo rwe. Twakomereje mu mwuka umwe wera duhabwa n’Imana twumva indirimbo batubwira bati Imitima yacu yuzuye indirimbo zishimwe,Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye. Baturirimbiye indirimbo nziza cyane batubwira bati Ahera amaboko yawe Mana yatunganyije aho niho abera bazatura, Ibyishimo byabera bizuzura.

Artist NIYOMUGABO Jean De Dieu nawe yadufunguriye agaseke kubutumwa bwiza yari yapfundikiye agapfundurira mu ndirimbo agira ati uri iramiro ry’umutima ugusonzeye,sinkwiye gutinya ibizaba ejo.
Yakomeje kandi kuturirimbira agira ati”Undi hafi; ukuboko kwawe Mucunguzi kundiho ,nahiriwe nuko wamenye Izina ibyange byose kugeza kugupfa nabiragije wowe”. Yasoresheje ubutumwa butubwirango Umwami wacu Yesu yadusezeranijeko atazadutererana, Kumuhanga amaso nibyo bidushoboza kudatakaza amahoro mu Mutima,Kumwizera hoya ntibyicuzwa, Mucunguzi utumare igishyika.

Sibyo gusa kuko na ISRAEL CHOIR nayo yari yaje maze nabo ntibihumira kuririmbira Umwami Imana;Who is calling my Name O Jesus is calling my name. baturirimbiye indirimbo bavugango”Imigambi yayo ntihishurika, Icyo yagambiriye izagikora humura ntizemerako Umwanzi wawe avugiriza impundu kunesha.
NAZIR CHOIR Yashimagije indirimbo batubwira bati”Nimushake Uwiteka bigishoboka ni mumwambaze akiri bugufi Umunyabyaha nareke ingeso ze zose agarukire Uwiteka amugirire ibambe, Yesu ni umunyembabazi zitagira akagero, ategeye amaboko umwiyambaza wese ntanumwe yirengagiza, ntanumwe asubiza inyuma.Bongeye baturirimbira indirimbo ivugango” Izina rya Yesu n’ umunara muremure abakiranutsi bahungiramo no mu mwijima w'iyisi rimurika nk’ inyenyeri riha amahoro uryiyambaje wese, Riraruhura rirakiza nta numwe mubarihungiyeho wabuze ibyirirngiro.” Ntibari gusoza batatubwiye yuko Yesu yavutse yoroheje mu buryo budasanzwe batakekaga ntiyavutse nk'abandi bami avukira mu muvure w'inka, i Betelehemu avuka afite ishusho isanzwe nk'iyabandi bana bituma benshi batamwemera nk'Umwami kandi ari Messiah, Nubwo yaje yoroheje ariko ibyo yakoze birahambaye byabaye ishingiro ry’ ubuzima ku bamwemeye yabahaye kuba abana b’ Imana. Twasorejwe igitaramo cyacu na CHOIRS zose zitubwira ngo MANA UHAGARARANE NATWE
Всем привет, друзья! Слышали, что в мем-токен уже пихают искусственный интеллект? Проект ЛавШоп реально взорвал мозг — с ним можно вести диалоги на тему любви. Как вам идея? Это будущее или просто хайп? Подробнее https://loveshop13.click/?district_id=1304