MEDIA DAY 2025 UMUNSI WARANZWE N'IBYISHIMO BIDASANZWE
MEDIA DAY KU WA 1GICURASI 2025
Media day umunsi wujuje ibyishimo ku maso n'imitima byabitabiriye. media day ni umunsi ngaruka mwaka muri Media group ugizwe nibice bitatu: Gusezera abasoje amasomo, kuganira nabayasoje mbere (Poste media) ndetse no gusabana. Kuri ubu yari inshuro ya kabiri hizihizwa Media day, ubwo yaherukaga byari muri Gicurasi 12, 2024.
Ku munsi wacu (Media day) twagize ibihe byiza cyane. Ni umunsi witabiriwe n'ingeri zitandukanye: abanyamuryango bakiri kwiga, abayobozi bandi matsinda akorera umurimo w'Imana muri CEP-UR NYARUGENGE, abaposte, abandi bashyitsi ndetse n'ubuyobozi ba CEP-UR Nyarugenge. Twagize umwanya uhagije wo kumva icyo Imana idushakaho. Mu ndirimbo yo mugitabo yi 115 aho yatwibutsaga ko yesu aturinda munzira ijya mwijuru kandi akatuyobora aho natwe dushira Ubwoba tukanashira ubute kugeza igihe azagarukira.
Ijambo ry'umuyobozi uhagarariye amatsinda na promotion aho yatwibukije imwe mumira y'itsinda rya media harimo nko gutangaza no kubwiriza ubutumwa bwiza biciye muburyo bw'ikoranabuhanga.
Hanyuma twahise twinjira mu mwanya mwiza wo kumva ijambo ry’Imana twagejejweho na SINGENIYO Salomon.
IJAMBO RY'IMANA HAMWE NA SINGENIYO SALOMON
Matayo 24:13,14
Ariko uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa, kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize.
_1747334621.jpg)
Ese umuntu yatandukanijwe n' Imana ate? Yatandukanye n' Imana igihe yahaga urwaho inzoka bakaganira ikamubwirako narya kurubuto Imana yabujije atazapfa ahubwo azamera nk'Imana gusa ubwo baryaga kuri cya giti bahise bigira ubwenge bwo gutandukanya ikibi n'ikiza bamenya ko bambaye ubusa bahunga mu maso h'Imana.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko byibuze 31.6% aribo ba Kristo mugihe abandi bose basigaye batarakizwa kandi ijambo ry’Imana muri Bibiliya rigaragaza ko ubutumwa bwiza nibumara kugera mu isi yose aribwo imperuka izaherako iza.
Ese media group inshingano zabo nizihe nk'itsinda?
Ni ugutangaza ubutumwa bwiza mu isi yose muri rusange binyuze muburyo bwikoranabuhanga, amafoto, inyandiko ndetse namajwi.
-----------------------------
Ubwo twakomezaga twagejejweho raporo yose y'ibikorwa byakozwe na media group hamwe na chief editor mu mwaka wa 2023-2024, ndetse hakurikiraho gushimira Komite yayoboye manda 2023-2024, abasoje amasomo, ndetse n'abandi bafashije Media group mu bihe bitandukanye.
UMWANYA W'IJAMBO RY'ABAPOSTE NA EPHRON TWAGIRIMANA
Yatangiye ashimira Imana kuba Media group ibasha gukora day ikagenda neza ugereranyije nibihe byabanje ndetse anatwibutsa uburyo gukora umurimo w'Imana nkumu media byari bigoranye ariko anatwibutsa ko dukwiriye kwiga cyane ariko tunabifatikanya no gukora umurimo w'Imana kandi anatwibutsa umukoro twahawe n'umwigisha wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu bantu basigaye batarumva butmwa bwiza mu isi yose. Yadusangije ijambo ry'Imana Zaburi 96:3 "mwogeze icyubahiro cye mumahanga imirimo itangaza yakoze muyogeze mumahanga yose"
Mugusoza turashimira buri wese wagize uruhare muri MEDIA DAY yabaye kuwa 01/05/2025, abatanze ubutunzi, abateguye, abasengeye uyu munsi kugira ngo ugende neza n’abakoze indi mirimo itandukanye mwatweretse urukundo. Ntitwabonye inkunga gusa twabonye Urukundo muri mwe, dushimiye cyane abaposte kubana namwe byatubereye umugisha ikiruta ibyo kandi twizeye ko nitutava mu byizerwa tuzahabwa ubugingo buhoraho.
ANDI MAFOTO
Discover your perfect shades with autumn color palette and find your unique color palette. In conclusion, we need to look at how to find a credible online service for personal color analysis.