HANDOVER AND FAREWELL PARTY 2025(INVESTITURE)
HANDOVER AND FAREWELL PARTY 2025(INVESTITURE)
Ubwo umunsi twaridutegereje wasohoraga hari kuwa 02 Werurwe 2025 HANDOVER AND FAREWELL Party muri CEP-UR NYARUGENGE iratangira. Twatangiranye na ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM
_1741015093.jpg)
Bagira bati “Mwami ibyo ushaka byose ni bibe, reka ubwami bwawe buze ngwino utegeke muri aka kanya ,reka ubwami bwawe bwamamare ngwino utegeke.”
Umuyobozi wa gahunda Jean de Dieu KWIZERA yatangije ibirori indirimbo yo mugitabo, turirimba ngo mu Ijuru ntamubabaro ubayo, haleluya haleluya, Twakomeje dusenga Imana tuyisaba kudakomeza mu byambere bya Christo tukigera imbere tukagera aho dutunganirizwa rwose.
GILGAL CHOIR nayo yariyahirimbaniye kuhagera maze baterura ni jwi rirenga bati Imirimo yamaboko yawe twarayibonye turabihamya,bakomeje batubwira bati “Ubuntu n’ibambe wangiriye nabikwitura iki? Urukundo rwawe ko ruhebuje mbese navuga iki? Ubuntu n’ibambe wangiriye nabikwitura iki? Urukundo rwawe ko buhebuje mbese mvuge iki? (Ndagukunda kuko wankunze mbere”
_1741015764.jpg)
Twakomeje nu mwanya wo kwakirana Umuyobozi w’Umuryango Ucyuye igihe yatwakiriye munzu Y’Imana yatwakiriye mubyiciri bitandukanye,abanyamuryango bagize umuryango,ama choir yose Aba President bayoboye umuryango,Abaposte Cepien(ne),abashyitsi n’Inshuti z’umuryango twabanye nabo,Dean of students UR CST Nyarugenge twese twiyumvamo ikaze munzu y’Imana.
NAZIR CHOIR nayo ntiyabyihereranye ibinezaneza yarifite maze iterura mu ijwi ryuje Imbamutima igiriti “nzagutegereza kugezigihe uzazira sinzarambirwa”bakomeza batuturirimbira bati “Iyo baba barakumbuye baba barasubiyeyo Nubwo bahuye nibigusha byinshi bakomeje kwizera kwaboooo Bashakaga gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza!, barwaniriye ibyo kwizera bahawe rimwe bari bazi ibyo biringizwa niyabahamagaye
_1741016049.jpg)
UMWANYA WO GUSHIMA IMANA
NZUBAHIMANA Jaque yashimye Imana ko yabanye nawe mubihe bigeye bitandukanye harimo nibyo yamaze ari muri CEP-UR NYARUGENGE
Twafatanyije na ELIM PRAISE AND WORSHIP TEAM dushimira Imana yakoze byinshi twarondora bugacya bukira maze tubikubira hamwe turirimba indirimbo z’amashimwe“nukuri buri wese yabonye Ineza yawe,wagendanye natwe mubihe byaribikomeye. Duhereza Imana icyubahiro.
UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA
Umwigisha Pasteur RUDASINGWA Jean Claude w’Ijambo ry’Imana
_1741016278.jpg)
Imiringo yasomye muri BIBILIYA YERA
LUKA 1:37,45
37 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”
45 Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.”
Imana iyo ivuze icyintu iragikurikirana ,twizere Imana ibyo yavuze izabikora
Kumvira Imana no kwitondera amategeko yayo
Kwihangana Ugategereza iserano ry’Imana
UMWANYA WO GUSHIMIRA COMMITE ICYUYE IGIHE
Pasteur RUDASINGWA Jean Claude yashimiye:
MUNYARUSISIRO Wensislas
KWIZERA Jean de Dieu
TWAHIRWA UMUHOZA Delice
NIYIFASHA Bilse Annet
NZAYISENGA Jean de Dieu
FURAHA Ernestine
Kwizera Ildophonse
TUYIZERE Honore
_1741016471.jpg)
Pasteur RUDASINGWA Jean Claude yakurikijeho COMMITTEE YAHUYE IGIHE IYOBOWE NA:
IGIRANEZA MBARAGA Yves
AHISHAKIYE Xavier
TWAHIRWA UMUHOZA Delice
UWABERA latifa
NIYIFASHA Bilse Annet
TUYIZERE Honore
KWIZERA Ildophonse
MFITUMURENGEZI Danny
MURAGIJIMANA Emelyne
Pasteur yayirambuyeho ibiganza ayisabira umugisha n’imbaraga zo gukora umurimo w’Imana neza.
_1741016611.jpg)
Hakurikiyeho Ijambo ry’Umuyobozi w’Umuryango ucyuye igihe atanga incamake yibyo umuryango wagezeho mugihe yarawuyoboye nibyinshi harimo amavugabutumwa atandukanye, nibature,Egera imbere concert ,Social kubanyamuryango no kubo hanze yumuryango harimo gusura abarwayi mu bitaro no kubishyurira ikiguzi cyo kwivuza,Imana yabakoresheje ibyubutwari.Gushimira abafatanyabikorwa Harimo
Abayobozi bitorero.
Abaposte cepiene(ne)
Abayobozi ba Campus UR NYARUGENGE
_1741016884.jpg)
MR NZITACYERA yahagarariwe na President wa ba poste amufatira ishimwe bamushimiye kunkunga yateye CEP-UR NYARUGENGE muri BIBLE QUIZ.
Umuyobozi ucyuye igihe kandi yashyikirije Umuyobozi wahuye igihe ibikoresho by’umuryango ,arinako Yakomerezagaho kutubwira Imbamutima ze. Aterura amagambo ye agira ati”Mbere na mbere dushimye Imana nabanye na bantu bagize igitekerezo cyo gushinga umuryango,gushimira ubuyobozi bw’icyigo,Ubuyobozi Bwitorero, Abaposte.Yakomeje asaba ubufasha mu ngeri zose kugirango umurimo batangiye bazawusohoze amahoro.
Yakomeje ashimira aba Finalists bahabwa ishimo ry’uko bakoze neza ,bashimiye kandi abayobozi ba matsinda atandukanyeakorera Umurimo w’Imana muri CEP-UR NYARUGENGE.
_1741017096.jpg)
Umuyobozi w’Ikigo Dean of Students RUZINDANA Eduard yahawe umwanya nawe maze aravuga ati”Mu izina ry’ubuyobozi bwa kaminuza y’Urwanda ishami rya Nyarugenge bishimiye ubutumire ,akomeza avuga ko ashima imikoranire ya CEP nandi ma association akorera mu kigo,Ashimira iterambere CEP ikomeza kugenda igeraho,Ashimira Imyitwarire ya ba CEPIEN ko bakomeje kwitwara neza haba mukigo ndetse no hanze yacyo.
_1741017209.jpg)
Jean François REGIS yahise ayobora umuhango wo gu celebrating Anniversary y’Imyaka ma kumyabiri(20 years) CEP-UR NYARUGENGE Imaze ikora,Maze turirimba indirimbo ya 45 Mu gakiza, Iby’ Iman’ ikora biradutangaza Nta n’ uwabimeny’ uko biri, Arikw' icyo nzi nukw iby’ Iman’ ishaka Ari byo nkwiriye gukora.Amateka ya CEP-UR NYARUGENGE,ukoyabayeho,2005 nibwo Umuryango watangiye gukorera mukigo ariko warumaze Iminsi isaga 421 bakorera hanze y’Ikigo.Imana yababwiyeko harisoko yasibye ariko abantu bagakomeza kuza gutega bashaka amazi ntibayabone,Imana ibabwirako bagomba kuzibura isoko maze abantu bakabona amazi meza banywa.
_1741017583.jpg)
Ibyifuzo byo gusengera
1.Gusenga dusaba kongera gukorera umurimo w’Imana mu Kigo.
2.Gusengerako CEP-UR NYARUGENGE yajya igira iteraniro ryihariye kuri ADEPR NYARUGENGE aho kurikorera kuri ADEPR Biryogo mugihe itaremererwa kongera gukorera mu kigo.
IRANKUNDA AIME Buanne nawe yaje kuvuga ibyabaye muri CEP-UR NYARUGENGE mu myaka itanu ishize,Harimo social n’Isanamitima ,Gufasha abatishoboye hari nk’Umuturage bubakiye inzu Kamonyi,koroza abandi amatungo magufi(inkwavu),kwishyura Mutuelle,Ivugabutumwa mu kigo ndetse no hanze yacyo.Jean Francois REGIS yakomeje kutubwirako gahunda arukwishimira abyagezweho mu myaka 20years ishize.
_1741017765.jpg)
President wa ba Poste nawe yishimiye kubana natwe adushishikariza gukomeza kwera Imbuto ,akomeza avugako bahari kugirango bashyigikire itorero ,atarukurisenya,adukangurira gukomeza kuba Imbere y’Imana ,Abaposte nabo bazakomeza gushyigikira umuryango,Yanaduhishuriye yuko harundi Mu Poste uzakomeza gutera inkunga igikorwa cya Bible quiz mugihe uwarusanzwe yaba atagihari cyangwa bakaba bafatanya Umurimo w’Imana ugakomeza ukagenda neza cyane.
Ijambo ry’Umushyitsi mukuru ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR yose Pasteur RUDASINGWA Jean Claude nawe yavuzeko yishimiye kubana natwe kuruyu munsi ,yatubwiyeko CEP yemewe nitorero kandi ko iyo Abaposte basoje nabo harumuryango wa baposte uhari ariko arabo murikaminuza imwe Atari kurwego rw’Igihugu.Yadushimiye imikorere yacu muri CEP zose igenda neza .
_1741018341.jpg)
Abafinalist nabo ntibacecetse baje gusesekaza ibyuzuye Imitima yabo kubw’urugendo rwa mashuri yabo ariko harimo kubaha Imana no kuyikorera,bashimye Imana mu ndirimbo nukuri Imana niyo gushimwa bagiraga bati”Shimwa,shimwa,Himbazwa Mwami Yesu,Umutima wuzuyemo ishimwe riva mu Ijuru.Tuje kugushima mana kubw’ibyo wakoze tutari gushobora,wagiye uca inzira aho zitari,Imana ntiyigeze idutererana;Ibihamya by’ibyo tuvuga turafite.Ntibagarukiye ahongaho gusa kuko bongeyehoko Imitima yacu yari yuzuye Kwibaza nuko twakira,Inkomezi itubwirango ndikumwe namwe;Ni Imana yatuyoboye mu rugendo twarikumwe nayo; Yesu we urumugabo ukomeye,Turagushima tunyuzwe nibyo wadukoreye Ushimwe.
Finalists’s President yaboneyeho umwanya wo gushimira umuryango uburyo bwose wababaye hafi,banawugenera Impano ya Printer izakora muri project z’Umuryango.Kubyo utabashije gukurikira muri yinkuru wabisanga hano https://www.youtube.com/live/mVmYNHpIDZ0?si=uEi_d_LV5sx9TpGyhttps://www.youtube.com/live/mVmYNHpIDZ0?si=uEi_d_LV5sx9TpGy. Mwakoze cyane abo twabanye mwese muri Ibibirori by’Umunezero ,Imana ibahe umugisha.
Mijozlar doimo yangi oʻyinlar va yangilanishlarga ega boʻlishadi. Platformada turli xil tikish strategiyalarini sinab koʻrish mumkin. Har bir oʻyinchi oʻz darajasiga qarab qoʻshimcha bonuslar olishi mumkin. Kompaniya mijozlarga tezkor kirish uchun ijtimoiy tarmoqlar orqali ham avtorizatsiyani taklif etadi. 888starz уз https://888starz-uzbekistan.ru/