KUMVIRA IMANA BIZANA UBUGINGO.
"Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we."
Yohana 3:36
Mu buzima bwacu bwa buri munsi twumva ijwi ry’Imana rivugana natwe mu buryo butandukanye nko mu byo yaremye,mu ijambo ryayo,mu bantu bayo, mu nzozi n’ahandi henshi.Ariko si buri gihe umuntu aryumva kandi nubwo umuntu ashobora kutumvira Imana kuko atayumvise,hari n’igihe atayumvira kandi yayumvise.
Kumvira Imana rero bingana no gukora ubushake bwayo
KWIZERA UMWANA W’IMANA NO KUMWUMVIRA
Dukwiye gusobanukirwa ko ubugingo buhoraho ari ingororano Imana yateganyirije abantu bose bayumvira. Yesu Kristo, Umwana w’Imana, ni we nzira yonyine ibaganisha kuri ubwo bugingo (Yohana 14:6). Iyo twigishijwe ko "uwizera uwo Mwana" aba abonye ubugingo, ntabwo ari ukwemera gusa mu mutwe cyangwa mu magambo bibumuhesha, ahubwo ni ukwizera akumvira.
Muri uyu murongo Yohana 3:36, tubona ibintu bibiri bihabanye:
- Uwizera: Aba abonye ubugingo buhoraho.
- Utumvira: Ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.
Iri jambo kutumvira risobanura kutemera cyangwa kugomera itegeko n’ubushake bw’Imana. Bivuze ko umuntu utumvira Kristo aba atemera ubutegetsi bwe, ntamwizere by’ukuri, kandi aba ahisemo inzira imujyana mu rupfu rw’iteka.
KUMVIRA IMANA NI IKIMENYETSO CY’URUKUNDO
Yohana 14:15
“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
Ni ukuvuga ko kumvira ari ikimenyetso cy’urukundo nyakuri dufitiye Imana. 1 Yohana 2:4
Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.
Aburahamu nawe sogokuru mu kwizera,yerekanye urukundo akunda Imana ubwo yumviraga Imana akemera kujya gutamba umwana we w’ikinege kubw’itegeko ry’Imana. Itang22:12
INGARUKA ZO KUTUMVIRA IMANA
Yohana 3:36 haravuga neza ko "utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we." Ibi bivuga ko:
- Kutumvira bizana urupfu rwo mu buryo bw’umwuka,kandi ruzatera n’urupfu rw’iteka
- Ntahabwa ubugingo buhoraho, ahubwo agumana umujinya w’Imana.
Ibi bikwiye kudukangura no kudufasha gusuzuma neza aho duhagaze imbere y’Imana.
AKAMARO KO KUMVIRA IMANA
Iyo twemeye Yesu Kristo tukamwumvira:
- Duhabwa ubugingo bushya (2 Abakorinto 5:17).
- Tugira amahoro yo mu mutima. (Abaroma 5:1).
- Tugendera mu mucyo (1 Yohana 1:7).
- Duhabwa ubuzima bw’iteka
Yohana 3:36 ni umurongo ukomeye utwereka neza ko kwizera no kumvira Yesu Kristo bizana ubugingo buhoraho. Ariko kandi, iyo tutamwumviye, ntidushobora kubona ubugingo, ahubwo tugumana umujinya w’Imana.
ISENGESHO
"Mana Data wa twese, dufashe kwitondera Ijambo ryawe, no kumvira Umwana wawe Yesu Kristo. Twongerere ukwizera, ariko unaduhe imbaraga zo kugendera mu byo utwigisha, kugira ngo tubeho mu bugingo buhoraho, aho kuguma mu mwijima. Mu izina rya Yesu, Amen."
ООО ПК «ТРАНСАРМ» несколько десятков лет занимается поставкой качественной, надежной и практичной трубопроводной, запорной арматуры. Каждый потребитель получает возможность приобрести продукцию как зарубежных, так и отечественных производителей, которые показали себя с положительной стороны. На сайте https://transarm.com/ (трубопроводная арматура компании ) уточните, какую продукцию вы сможете приобрести прямо сейчас. В разделе находятся: задвижки, клапаны, вентили, краны, затворы, а также электроприводы, переходы, отводы. Если на оборудовании установлена качественная продукция, то это дает возможность значительно понизить финансовые затраты, вероятность возникновения аварийной ситуации. Важным моментом является то, что все комплектующие, оборудование проходит жесткий контроль на каждом этапе создания. Все проверяют перед отправкой заказчику, потому вы точно можете быть уверены в том, что получите продукцию безупречного качества. К преимуществам покупки на этом предприятии относят: - большой выбор трубопроводной, запорной арматуры; - вся продукция соответствует ГОСТу, нормативам; - установлены доступные цены; - возможность подобрать вариант под ваш бюджет. В настоящий момент каждая система отопления возводится, учитывая то, чтобы она могла работать автономно, а также отличалась экономичностью, простым управлением. Та трубопроводная арматура, которая находится на данном сайте, дает возможность получить полную безопасность при эксплуатации. Важным моментом является то, что на все товары распространяются гарантии. Каждый клиент сможет рассчитывать на персональный подход. К тому же, доступны и исчерпывающие, содержательные консультации. Для того чтобы подобрать интересующий вариант, необходимо позвонить по телефону специалистам компании.