IJWI RY'UMWUNGERI
Yohana 10:27”Intama zanjye zumva ijwi ryanjye,nanjye ndazizi kandi zirankurikira”
Yohana10:2-3”Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama.Umurinzi w’irembo aramwugururira,kandi intama zumva ijwi rye.Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
Yesu yagiye yigisha abantu akoresheje uburyo butandukanye, bumwe muri ubwo buryo harimo kubacira imigani.Iri jambo ry’Imana tuvuze hejuru ni igice gito cy’umugani Yesu yaciriye abantu ababwira kumwungeri mwiza.
Yohana10:11”Ni jye mwungeri mwiza.Umwungeri mwiza apfira intama ze.
Muri uyu mugani Yesu yatangiye ababwira ku mwungeri ndetse n’intama ,muri uyu murongo tuvuze hejuru hatwereka umwungeri uwo ari we,(Kristo niwe mwungeri w’intama) ndetse anatubwira ko azipfira.
Yesu yaje kudupfira kugira ngo tubone ubugingo buhoraho tubiheshejwe no kumwizera(Yohana 10:17,28).Aha duhita dusobanukirwa ko intama yavugaga ari twebwe.Tumaze gusobanukirwa ko ari twe ntama twakibaza ese koko ijwi ry’umwungeri ariwe Kristo turaryumva?
Mu bintu bigaragaza ko uzi umuntu ni uko ubasha kumva ijwi rye ukamenya kuritandukanya n’iryundi muntu wese.
1Samweli3:4-7Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka,kandi atarahishurirwa n’ijambo rye”.
Muri izi nkuru hatubwira umuhanuzi Samweli akiri muto Uwiteka yaramuhamagaye ntiyabasha kumenya ko ari Imana imuhamagaye,Bibiliya ibisobanura neza itubwira ko yari atarahishurirwa n’ijambo ry’Imana nicyo cyatumye ananirwa kumenya ko ari Imana Imuhamagaye.
HAMWE MU HANTU TWUMVIRA IJWI RY’UWITEKA
- Mu Ijambo ry’Imana
- Mu ijwi rituje ryo mu mutima
- Mu bantu b’Imana,….
- Rihura n’Ijambo ry’Imana.
ESE TWATANDUKANYA GUTE IJWI RY’UMWUNGERI(KRISTO) N’ANDI MAJWI?
- Rizana amahoro mu mutima, ntirizana urujijo cyangwa ubwoba
- Rikangurira kwicisha bugufi no kumvira Imana
- Rirwanya icyaha ntirigishyigikira.
- Riyobora mu nzira y’ukuri ntabwo riyobora mu nzira inyuranye n’iyo ijambo ry’Imana rivuga.
Bityo rero turusheho gusenga no kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera, gukunda gusoma Bibiliya,kumva ijambo ry’Imana ndetse no kugenzuza Umwuka Wera buri jwi ryose twumvise, kugira ngo bidufashe gutandukanya ijwi ry’umwungeri(Kristo) n’andi majwi.
NI IKI GISHOBORA GUTUMA UMUNTU ATUMVA IJWI RY’UMWUNGERI?
- Kwimika izindi mana mu mutima.
- kugira ibyaha
- kwinangira k’umutima w’umuntu(Abaheburayo 3:15)
- kutizera ,ndetse n’ibindi byinshi
Kimwe mu bintu bidutandukanya n’andi mahanga atizera Imana ni ukugendana kwera kwa Kristo muri twe(Abalewi19:2).Iyo twitandukanije n’ibyaha tubasha kumva neza Ijwi ry’Umwungeri tudashidikanya cyangwa ngo turyitiranye.
UMUMARO W’IJWI RY’UMWUNGERI
- -Ritumenyesha abo turi bo(iyo turi mu byaha ritubwira kubireka).
- -Riduhishurira Data wa twese n’umugambi adufiteho.
- IRI JWI KANDI NINARYO RIZADUHAMAGARA K’UMUNSI W’UMWAMI WACU (1ABATESALONIKE4:13-18)16”Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga,hamwe n’ijwi rya malayika ukomeye n’impanda y’Imana ,nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka.
DUSENGE
Data wa twese mwiza uri Umwungeri wacu mwiza uri umutabazi w’Ubugingo bwacu ,muri wowe tubasha kumva ijwi ryawe.Tugushimiye ko wongeye kutwibutsa ko ijwi ryawe ari ryo rizaduhamagara uduhe kuryumvira nkuko ushaka ndetse ubwo uzaba ugarutse tuzaryumve tugusanganire.Mwami tumenye neza ko kugira ibyaha ndetse no kwinangira bituma tutumva ijwi ryawe ,turagusabye ngo utubabarire kugira ngo turusheho ku kumva ndetse no ku kumvira.Urakoze Data ko utwumva iyo dusengeye mu bushake bwawe.
AMEN
Компания «Технология Кровли» предлагает профессиональные услуги, связанные с проведением кровельных работ. Причем заказать услугу можно как в Москве, так и по области. Все монтажные работы выполняются качественно, на высоком уровне и в соответствии с самыми жесткими требованиями. На сайте https://roofs-technology.com/ (строительство крыши бани своими руками ) уточните то, какими услугами вы сможете воспользоваться, если заручитесь поддержкой этой компании. Кровельными работами можно воспользоваться как для частных домов, так и коттеджей, различных объектов коммерческого назначения. Осуществляется установка тех кровельных покрытий, которые созданы надежными и проверенными марками. Воспользовавшись услугами компании, вы сможете рассчитывать на такие преимущества: - компетентные, опытные специалисты, знакомые со всеми нюансами монтажа; - на все работы даются гарантии; - профессиональный и высококлассный монтаж; - установлены привлекательные цены. В работе используются исключительно инновационные и проверенные технологии, которые позволят получить нужный результат. Установка осуществляется с учетом особенностей технического задания, а также проекта. Это и дает возможность получить крепкое, долговечное покрытие по привлекательной стоимости. Сотрудничество с надежными, лучшими поставщиками, которые всегда реализуют товар надлежащего качества. По этой причине вам не придется самостоятельно заниматься их поиском и покупкой. При этом все задачи будут выполнены максимально грамотно и качественно. В работе применяется только профессиональное, инновационное оборудование. К каждому клиенту практикуется индивидуальный подход. При необходимости менеджер ответит на все ваши вопросы, предоставит консультацию относительно вашего объекта.