ESE UGIRA UMWETE WO KUMVIRA IMANA ? IJAMBO RY'IMANA HAMWE NA EV MUHIRE JUSTIN
ESE UGIRA UMWETE WO KUMVIRA IMANA ?
Imirongo ya Bibiliya yasomwe:
Kuva 15:26 hagira hati: 26 Arababwira ati”Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari njye Uwiteka ugukiza indwara.”
Abaheburayo 4:1-2 hagira hati: 1Nuko rero isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira. 2Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka b abandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. 6Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira.
1Abakorinto 10:11-13 hagira hati: 11Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.12Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. 13Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Kumvira Imana, Imana ibigize itegeko ihaye Mose ngo aribwire abisiraheli, kugirango nibagira umwete wo kumvira Imana ibarinde ibyago nkiby’abanyegiputa. Ese abisiraheli bageze mu gihugu kisezerano bari bangahe? Bavuye muri Egiputa ari bangahe? Impamvu hagezeyo bake nukubera kutumvira Imana. Imana ihamagara Mose yasanze aragiye intama, abona iguhuru kigurumana ariko kidakongoka, iki gihuru cyaka kidakongoka kingana nuburyo Imana igukorera imirimo itangaje kandi ntanzira abantu bahora bibaza impamvu ugirirwa neza kandi utabikwiriye mubigaragara. Impamvu cyaka kidakongoka nuko Imana ikirimo.
Mose ubwo yarambikaga inkoni hasi igahinduka inzoka mu maso ya Farawo, nabarozi ba Farawo nabo bakazirambika zikaba inzoka, inzoka ya Mose yakusanyije zazindi zose kuko yari yabwiye Imana ngo bajyane, Imana niyo yikoreye umurimo wayo ubwo yaragize ubwoba ko icyo yazanye nkikimenyetso nabo kwa Farawo babikora ariko kubwo kubaha Imana akayibwira ngo bajyane Imana nayo yarigaragaje.
Ukwiriye kubaho mubuzima wumva ijwi ryiyahagurukanye nawe, ugomba kuyoborwa ninkingi yigicu, Imana yavuga ngo hagarara ugahagarara, ukumvira ijwi ry’Imana. Itorero rigira nyiraryo ugomba gukurikiza amategeko yanyiraryo, niba uri bene Imana kurikiza ibyo Imana ivuga, wishaka kubaho wigenga kandi wakagenzwe kandi ukumvira uwaguhamagaye.
Imana ibwira Mose iti babwire ko nibagira umwete wo kunyumvira sinzabateza Indwara nkizo nateje abanyegiputa. Hari indwara abanyegiputa barwara Imana izarinda abayumvira, iyo tuvuga Egiputa n’ububata bwibyaha.
Kandi ntibasubire inyuma kandi nibagera naho mbajyanye ntibazokore nkibyo abaho bakora, wikwigana ibyabandi ahubwo komeza wizere amategeko w’ukujyanye.
Uru rugendo rumeze nka Bus, iyo winjiye muri bus ntago ubaza shoferi ngo afite ibyangombwa cg ngo yanyweye inzoga, iyo ahuye na Police wowe nta bwoba ugira ntaguhangayika.Rero iyo Uri muri Kristo uba wemeye gutwarwa nawe naho ibibazo byaza wowe ntago wemerewe guhangayika kuko Kristo niwe ukuyoboye, niwe wo gukemura ibyo bibazo.
Muri runo rugenda habamo nabanyamahanga, hari igihe ushaka kwigana ingendo yuwo muri kumwe murugendo ariko ukumva umutima wowe ugucira urubanza niyo mpamvu muri uru rugendo tugomba kumvira Imana yo yonyine kuko ariyo izi aho ikujyana. Tugire umwete wo kumvira Imana bene Data.
Iyo mereye Imana ngo ikuyobore ukayishyira imbere mubyawe byose, Imana nayo ntago yishimira gukoresha umuswa Imana nayo iza mubyawe ikakuyobora biranezeza kuyoborwa n’Imana yo ivuga bikaba yategeka bigakomera. Umvira Imana wemere ikuyobore.
Iyo Imana ivuze hari nandi majwi twumva hanze ariko utegetswe kumvira Imana, ubwo umuhanuzi yatumwaga kwa Yerobowamu yakoze ibyo Imana yamutumye, Imana yari yamubujije kugira icyo arya kugeza avuyeyo, ariko yumvishe ayandi majwi ari munzira ataha aramushuka aragenda ararya maze Imana imuhanisha igihano yari yamubwiye izamuhanisha nabirengaho. Ataha asanga intare imutegereje mu nzira. Dutegetswe kumvira Imana yo yaduhamagaye izi naho itujyana. Kandi iratubwira ngo hamwe nibitugerageza izaducira akanzu, yo ntizagutererana wowe gira umwete wo kuyumvira.
https://dollartworks.wixsite.com/dollartworks