CEP-UR NYARUGENGE EGERA IMBERE LIVE CONCERT kuwa 03 ugushyingo 2024
CEP-UR NYARUGENGE EGERA IMBERE LIVE CONCERT ku wa 03 ugushyingo 2024
CEP-UR Nyarugenge Twagize igitaramo cy'ivugabutumwa cyitwa EGERA IMBERE Live concert, gifite intego iri mu Abaheburayo6:1 igira iti: ”Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,”
Ni igitaramo twagiriyemo ibihe byiza cyane.
Elim and praise worship Team bakoresheje indirimbo zitandukanye dufatanya nabo kuranya no guhimbaza Imana bagira bati “ Amaraso ya Yesu ntazigera

ashira imbaraga ngwino wibire mu maraso Wongere urabagirane; Watubereye ibyiringiro Mana, uhoraho ni wowe Mana ni wowe byose bihanze amaso; Nibyiza gukorera Imana iminsi yose mur’ubu buzima , nibyiza kuba munzu yawe mur’ubu buzima, Amen haleluya, Amen haleluya tuzibera mumahema yawe, amen haleluya tuzibera mubikari bye”.
Hanyuma y’umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana takomeje dusenga dutangira igitaramo ngo imbaraga z’umwuka wera zibane natwe mwiteraniro, twakomeje numuririmbyi wa 183 mundirimbo zo gushima imana igira iti: “tugiye Iwacu mu’ijuru”.
Gilgal Choir baririmbye indirimbo yitwa “Inzira yo Kwera”, igira iti:”Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi n’aho baba abaswa ntibazayiyoba.” bakomeje baririmba n’indirimbo ya 2 yitwa “Namani"
Nazir Choir baririmbye indirimbo nziza cyane yitwa “TWAVIRIWE N'UMUCYO” igira iti: ”Ni cyogituma ubwo twakiriye ubwami bw’ Imana mu mitima, dukwiriye gukomeza ubuntu twagiriwe, tukigira imbere aho dutunganyirizwa rwose tukagera ku mwuzuro w’ ubu Mana. Twaviriwe n’ umucyo w’ ubuntu bw’ Imana duhindurwa bashya“. Bakomeza baririmba indirimbo ya kabiri bagira bati: “Abatoranyijwe n’Imana yonyine yatumenye kera tubiheshejwe n'amaraso ya Yesu, tugumane ibyiringiro bizima byo kuzabaho iteka”
Tumaze kumva ubutumwa bwiza bw’umwami mundirimbo umuyobozi w’umuryango wa CEP-UR NYARUGENGE Wensislas Munyarusisiro yakomee yakira abaje mu giterane.
SIMURUNA CHOIR ADEPR KIYOVU itugezaho ubutumwa bwiza mundirimbo zayo enye nziza, batingiye nindirimbo yitwa MWIBUKE CYERA igira iti:

“mwibuke kera aho twahoze tutaramenya imana data n’umwana wayo n’umwuka wera satani adutwaza igitugu, twari twambaye imirimo y’umwijima twuzuye gukiranirwa intambwe zacu zigana kurimbuka. Imana yacu itugirira ibambe iduha Kristo atubera umucyo atwambura ya myambaro atwambika ubwiza”.Bakomeje n’indirimbo yakabiri igira iti “Aho yesu ageze ibyo ahasanze siko abasiga, ahindura byose kuba bishya ibyakera bigakwurwaho yahawe ubutware bwose mwo mwijuru n’isi ari hejuru y’imbaraga zose ntakintu nakimwe kimunanira ashoboye byose mw’ijuru no muwisi”.Bakomeje baririmba bagira bati:”Hariho ibyo yarushije imbaraga hariho ibyo yatsikamiye yaringanije imisozi ayihindura amataba turatambuka nabe ari twebwe bo kutamushima”. Hanyuma basoreje kundirimbo nziza yanyuma igira iti: “ Ezira abwira umwami ati nayandi maboko dukeneye twebe dufite Imana yihagije yarwananye na basogokuruza intambara zose barazinesha niyo mpamvu tutaziringira andi maboko dufite Imana yihangije , dufite Imana yihagije murugendo Rwacu.
Hanyuma Ya Simuruna Choir Twakiriye JUNIOR JEHOVAH JIREH CHOIR CEP ULK bakomeza batugezaho ubutumwa bwiza mundirimbo eshatu nziza

cyane, Batangiye n’indirimbo ya mbere yitwa IJAMBO, igira iti:”Jambo w’Imana yaje kudukiza aratwunamura aduha umugisha atwita abana be.Bakoje baririmba indirimbo igira iti: “Sinzapfa ahubwo nzarama mvuga imirimo uwiteka akora, ineza ye yaburi munsi narayibonye ubwo nari mumibabaro umunsi nagutakiye waransubije uhumuriza umutima wange umfata ukuboko uranyiyegereza urambwira uti mwana wange baho”, Hanyuma bakomeje ni indirimbo yabo yanyuma igira iti: “sinagira ubwoba ndi kumwe nawe nuzuye ihumure mu mutima wange, mu maso hange harakomeye kandi sinkorwa nisoni, yemwe ngo wishingikirije iki ntawundi nta wundi ni mwene Dawidi.”
IJAMBO RY’IMANA na Ev. Nshizirungu Emanuel
Abaheburayo 5:12 hagira hati”Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekekire mwiga dore musigaye mukwiriye kongera kwigisgishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibikomeye”. Abaheburayo 6:1 hagira hati “Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana”.
Twasobanuriwe icyo umuheburayo bivuze twabonye ko umuheburayo arumuntu wanga gukora icyaha urugero n’igihe Yozefu yanga kuryamana mumugore Wamukapotifali, Abaheburayo n’abantu bafite Imana y’umwihariko kandi bakomera ku Mana nkuko Yozefuyanze gukora icyaha akomera kumana Ye.Abaheburayo nabameze Nka Sadulaka meshaki na Bedenego banze kuramya igishishanyo cy’umwami, abaheburayo nyakuri ntago ari abizina ahubwo abaheburayo nabantu bakomera ku Mana yabo no mubikomeye nka Meshake, Saduraka na Abedenego.Abaheburayo Nabadatinya ibibazo kuko bafite Imana ibarwanirira nka Daniel wemeye kujya mu Rwobo rw’intare kuko yari yizeye imbaraga z’Imana, umuheburayo iyo yacumuye Yemerako yacumuye urugero ni Nka Mose wemeye gukwetura inkweto ze igihe yarageze ahera kuko yari yarishe umunyegiputa, umuheburayo ni nka Yona wemeye ko yacumuye yemera kwemerako ariwe wateje umuraba mubyago




МелБет официальный сайт бонусы предлагают широкий выбор преимуществ для новых игроков и постоянных клиентов, включая приветственные предложения и акции на депозиты. Компания регулярно обновляет свои предложения, так что стоит проверять сайт.